Kuri
uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, ku biro by’umuryango Empire Rwanda
biherereye ku Kicukiro, habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye ya
MoU kandi y’igihe kirekire hagati y’iki kigo na Canal+.
Muri
aya masezerano, Canal+ izafasha ndetse inatere inkunga imishinga itandukanye ya
Empower Rwanda, igamije guteza imbere no gusubiza agaciro umugore n’umwana w’umukobwa,
haba mu buryo bw’amafaranga, ibikoresho, ibitekerezo n’ibindi.
Umuyobozi
wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko yishimiye amasezerano y’ubufatanye
Canal+ yagiranye na Empower Rwanda, kuko bizafasha igitsinagore kwigira no
kwihangira umurimo, bityo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikazagabanyuka.
Yagize
ati: “Ni iby’agaciro kandi twishimiye gutera inkunga umuryango wa Empower Rwanda,
mu mishanga itandukanye yo guteza imbere umugore, ndetse tunaharanira
uburenganzira bwe. Twizeye ko bizagira ingaruka nziza, ndetse bikazazana
impinduka mu mibereho y’umugore, n’uko afatwa muri sosiyete kuko Umugore ni
ahazaza ha Afurika ".
Uyu
muyobozi, yashimangiye ko biteguye gufasha uyu muryango no kuwushyigikira mu mishanga
itandukanye yawo, ku buryo umwana w’umukobwa azagira agaciro mu muryango
nyarwanda, akifasha ndetse akanafasha abandi.
Umuyobozi
w’umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yavuze ko bishimiye kuba
Canal+ yarabahisemo ngo bakorane, kuko hari ibigo byinshi biba byifuza gukorana
nayo. Avuga ko bizabafasha cyane mu gushyira mu bikorwa imishinga bafite
igamije guteza imbere no guharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana w’umukobwa.
Yagize
ati: “Turishimye cyane kuba tugiye kujya dukorana na Canal+ kubera ko hari ibigo
byinshi biba byifuza gukorana nabo, ariko kuduhitamo ni iby’agaciro gakomeye ".
Ati: “Aya
masezerano, azadufasha cyane gushyira mu bikorwa, imishinga myinshi igamije
guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa ndetse no kumugarurira icyizere n’agaciro
muri sosiyete ".
Akomeza avuga ko hari abagore n’abakobwa bari mu bwigunge kubera ibibazo binyuranye bahura nabyo, bakeneye kwegerwa bagafashwa. Ati: “Hari
umubare munini w’abagore n’abakobwa hanze aha bahohoterwa cyane, hari abana
bata amashuri, hari abugarijwe n’ubukene, (...) bari mu bwigunge dukeneye gusanga tukabagarurira
icyizere. Ntekereza ko hamwe na Canal+ tuzabafasha muri byose, tubagarurire
agaciro ".
Uyu
muyobozi yakomeje avuga ko bazahugura abakobwa n’abagore benshi, abataye ishuri
barisubiremo, abatagishoboye kwiga amashuri asanzwe, bigishwe imyuga ndetse
babafashe kwihangira imirimo, ku buryo mu bihe biri imbere aribo bazaba ari ba
rwiyemezamirimo.
Kabatesi
avuga ko mu bice bitandukanye by’igihugu, Abangavu bagenda baterwa inda
zitateguwe, ugasanga batereranwa ndetse bakanakorerwa ihohoterwa rishingiye ku
gitsina, kandi bidakwiye mu muryango nyarwanda.
Impande
zombi ziyemeje guhuza imbaraga, kugira ngo baharanire uburenganzira n’iterambere
ry’umugore n’umwana w’umukobwa, anagire agaciro muri sosiyete.
Ku
ikubitiro, Canal+ yatanze ubufasha bw’ibikoresho byo mu biro (Office) kuri Empower
Rwanda, ndetse rukaba ari urugendo rugikomeje kandi ruzagirira akamaro cyane umugore
n’umwana w’umukobwa mu Rwanda.

Canal+ yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Empower Rwanda
Sophie umuyobozi wa Canal+ Rwanda
Kabatesi umuyobozi wa Empower Rwanda
Aya masezerano azamara igihe kirekire