RFL
Kigali

Bishop Justin Alain yavuze iyerekwa yagize ryashibutsemo igiterane cyo gusengera Isi yose mu byumweru 5

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/09/2021 20:01
0


Umunyarwanda uba mu gihugu cya Australia, Bishop Justin Alain, watangije Itorero Rehoboth Divine Healing Church ndetse n'umuryango Rise and Shine World Ministry ukorera mu bihugu bitandukanye ku Isi, yadutangarije iyerekwa yagize mu mwaka wa 2012 ryashibutsemo igiterane cyo gusengera Isi mu gihe cy’ibyumweru bitanu.



Ni igiterane cyiswe 'Pray For Our World' (Dusengere Isi yacu) cyateguwe na Rise and Shine World Ministry yatangijwe na Bishop Justin Alain. Iki giterane kimaze ibyumweru bitanu kibera ku migabane itandukanye kuva tariki 02 Kanama 2021, kikazasozwa tariki 05 Nzeri 2021. Kiri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Covid-19. Bagikorera kuri Google meet n’imbuga nkoranyambaga za Rise and Shine World nka YouTube, Facebook, Instagram na Twitter.

Mu masengesho asoza iki giterane azaba tariki 05 Nzeri 2021 aho bazaba basengera Oceania, hatumiwe umuhanzikazi Stella Christine Manishimwe (Ni njye wa mugore) wa hano mu Rwanda, n’abakozi b’Imana batandukanye bazigisha ijambo ry’Imana barimo: Israel Pacifique wo muri Australia, Bishop Peter wo muri Australia, Mrs Bishop Marlene Justin wo mu Rwanda ndetse na Bishop Justin Alain uba muri Australia akaba ari nawe Muyobozi Mukuru w’umuryango wateguye iki giterane.


Bishop Justin Alain Umuyobozi Mukuru wa Rise and Shine World

Tariki 02-08 Kanama 2021 ubwo bari mu cyumweru cyo gusengera Afrika ari nawo mugabane batangiriyeho muri aya masengesho y’Isi yose, hari hatumiwe abakozi b’Imana barimo; Pastor Desire Habyarimana wo mu Rwanda, Bishop Celestin Tshipata wo muri DR Congo, Bishop Amoti Rusengo Nathan wo mu Rwanda na Rev. Dr. Antoine Rutayisire wo mu Rwanda. Hari hatumiwe kandi abaramyi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo: Papi Clever & Dorcas ndetse na Gisele Precious.

Bishop Justin Alain yatubwiye ko nyuma y’iki giterane bamazemo ibyumweru 5, mu gihe kiri imbere bateganya gufasha abantu kugaragaza impano zabo ngo zikorere Imana, gukora ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza, gukora amaserukiramuco (Festival) ndetse n’ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guhuza imico itandukanye n’impano zitandukanye byose bihurira ku kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu, kwereka abantu ko ahantu hose imana ihakeneye aba agent bityo batagomba kwitinya mu gukora ibikorwa bibabyarira inyungu mu kitwa ‘Business as mission’.


Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kanama ni bwo basengeye Afrika

IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BISHOP JUSTIN ALAIN

InyaRwanda: Watangira wibwira abasomyi bacu ukanabasobanurira birambuye Rise and shine World icyo ari cyo

Bishop Justin: "Nitwa Bishop Justin Alain, ndi umuyobozi w’itorero rya Rehoboth Divine Healing church ndetse nkaba n’umuyobozi wa Rise and shine world. Mbarizwa mu gihugu cya Australia akaba ariho ntuye magingo aya. Ndi umugabo, ndubatse mfite umugore umwe n’abana bane; abakobwa batatu n’umuhungu umwe".

Yakomeje ati “Reka mvuge gato kuri Rise and shine world. Ni umuryango mpuzamahanga ushingiye kw'iyobokamana, ukaba uhuriwemo n’abantu bo mu bihugu bitandukanye aho abarimo bose baba baturutse mu moko atari amwe, amatorero atandukanye ndetse n'indimi zitandukanye. Rise and shine world yatangijwe na Bishop Justin Alain hamwe n'umugore we Mrs Bishop Marlene Justin nyuma y’uko bagize iryo yerekwa muri 2012, bakaba basanzwe bayobora itorero rya Rehoboth divine healing ku isi".

Yasobanuye birambuye iyerekwa yagize ryavutsemo igiterane cyo gusengera Isi. Yavuze ko muri iryo yerekwa Imana yamwerekaga inyenyeri eshanu zibumbiye mu nyenyeri imwe bihita bibyara ibintu bitatu. Imana ngo yamuhishuriye ko amerekezo atanu y'isi, imigabane itanu igize isi, ndetse n’amerekezo atanu aranga umuntu ko niyibumbira mu nyenyeri imwe ariyo Yesu Kristo hazavamo: amahoro n'urukundo, ubumwe n'ubwiyunge, ububyutse n'agakiza. Ibyo byose bikwirakwizwa ku isi yose n'Umwuka Wera.

Yavuze ko Rise and shine world ifite icyicaro mu gihugu cya Australia ariko ikaba ikorera no mu bindi bihugu bitandukanye aho ifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bice byose bigize isi ndetse no gufasha abantu guhindura imibereho yabo binyuze mu bikorwa by’urukundo n’ubugiraneza .

Ati “Rise and shine world ifite misiyo yo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha ijambo ry'Imana ku bizera ndetse n’abatarizera kugira ngo barusheho kuba umubiri wa Kristo binyuze mu bikorwa bitandukanye, kwegeranya abantu b’ingeri zose tubereka uburyo bakwiteza imbere mu bikorwa bibyara inyungu. Ikorana n’andi matorero ndetse n'imiryango itandukanye mu ntego yo kwagura ubwami bw'Imana kuko iki ni cyo gihe cy’uko abantu babyuka bakarabagirana kuko umucyo wabo uje”.

Yakomeje ati “Rise and shine world igira amateraniro online mu ndimi zitandukanye: Ikinyarwanda, Icyongereza, n'igifaransa, ikaba imaze kugira abantu benshi baturuka mu bihugu nka: Australia, Beligium , Ubusuwisi, Ubufaransa, Ubudage, Ubuhorande, Ubwongereza, Suwede, Canada, America, India, Kenya, Rwanda, Burundi, Uganda, Zambia, Malawi, Cameroon, Ethiopia, Nigeria, Ghana, Tanzania, Mozambique, Poland, Noruveje, China na South sudan”.

“Rise and shine world ikomeje kwagura imbibi zayo mu bihugu byose byo ku isi aho inateganya gukora ibiterane mpuzamahanga mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ahantu hose hashoboka bityo abari munsi y’ububata bwa satani babashe kuva muri uwo mwijima binjire mu mucyo wa Yesu Kristo. (…) Rise and shine world kugira ngo igere kuri vision yayo, igabanijemo ministry zitandukanye aho buri department yose iba ifite ibyo ishinzwe ariko byose biri mu murongo wo kwagura ubwami bw'Imana".


Oceania niyo iri gusengerwa muri iki cyumweru kugeza tariki 05 Nzeri

InyaRwanda: Igiterane muri gukora cyo gusengera Isi mwagitekereje gute, umusaruro mwitezemo ni uwuhe?

Bishop Justin Alain: "Mu by’ukuri nk’uko intumbero yacu ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi nk’uko izina rya ministry yacu rivuga ngo rise and shine world ndetse kandi nk’uko intumbero yacu iri ari ugusenga dusengera isi ngo ububyutse buboneke ndetse n’amahoro n’ubumwe bwabatuye isi, byabaye ngombwa ko dutegura ibiterane byo gusengera isi bitewe n’uko Imana yagiye iduhishurira ibintu byinshi byugarije isi ariko biri no kurushaho kwangiza ivugabutumwa muri iki gihe. Byabaye ngombwa rero ko duhaguruka tugafatanya n’abandi gusengera iyi si.

Ntituvuga isi gusa tuvuga n’abayituyeho, nk’iyo witegereje usanga isi yugarijwe n’ibiza, indwara z’ibyorezo, intambara ndetse n’ibibi byose byibasiye inyoko muntu.  Nk’uko icyanditswe twagendeyeho mu getegura ibi biterane kibivuga 2 Ingoma 7:13;14, umurongo wa 13 uragira uti ‘Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, 14 maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu. (2 ingoma 7:13;14)’. 

Bishop Justin ati “Bigaragara ko nihabaho gusenga twicishije bugufi Imana izatwumva idukirize igihugu kandi inatubabarire ibicumuro byacu. Turi gusenga kugira ngo Imana igire icyo ikora kandi twizeye ko izabikora. Twitezemo umusaruro munini cyane kuko n’ubundi Imana yumva amasengesho mu buryo bw’umwuka hari impinduka igomba kubaho kandi byaratangiye. Kandi twizera ko impinduka igomba kubaho kuko dusenga Imana yumva ikanasubiza”. Yunzemo ati “Usibye n’ibyo, n’abantu benshi barize ijambo ry’Imana rihugurira abantu gusenga nk’uko twagiye turiganirizwa n’abakozi b’imana batandukanye. Ni ibiterane byateguwe na Rise and shine world mu ntumbero yayo yo gusengera isi kugira ngo irabagirane."

InyaRwanda: Amazengesho murimo amaze kubera hehe, nihe hasigaye?

Bishop Justin ati “Uburyo twabiteguye ni uko twafataga buri mugabane tukawusengera icyumweru cyose. Tumaze gusengera imigabane ine turi mu cyumweru cya nyuma cyo gusengera Oceania ari nayo tuzasorezaho ibi biterane. Twahereye kuri Africa, Europe, America y’amajyepfo n’amajyaruguru, Asia, turi gusoreza kuri Oceania. Twagiye dutumira abatumirwa batandukanye buri cyumweru harimo abavugabutumwa n’abaririmbyi”.

InyaRwanda: Africa mwayisengeye ku yihe tariki, ni ibihe byifuzo mwari mushyize imbere?

Bishop Justin Alain: “Umugabane wa Africa niwo twahereyeho (tariki 02-9 Kanama 2021) kuko Africa ubundi niyo nkomoka y’ibintu byinshi (Africa est le belceau del’humanite) kuko iyo urebye amateka ya Africa afite icyo asobanuye cyane kuri uyu mubumbe. Mu byifuzo twari dushyize imbere harimo ububyutse, agakiza, amahoro, guhagarara kw’ibyorezo ndetse n’abantu gusobanukirwa agaciro kabo mu buryo Imana ibashakamo".

InyaRwanda: Gusenga mubikora gute, ryari, byitwa iby'isi yose gute?

Bishop Justin Alain: “Dusenga twifashishije imbuga nkoranyambaga aho dukoresha Google meet ndetse abatabashije kubana natwe kuri Google meet bakadukurikira ku mbuga nkoranyambaga za Rise and shine world (Youtube Facebook, Instagram na Twiter). Dusenga buri munsi kuva kuwa mbere kugeza ku wundi wa mbere, ntiduhagarika kandi ntituzacogora gusenga dusengera isi ndetse n’ibyifuzo by’abantu muri rusange.

Byitwa iby’isi kuko duhurira mu masengesho turi abantu baturuste mu migabane yose igize isi, kandi iyerekwa ryacu ni iryo ku isi yose, ntabwo dufite umupaka runaka. Tunifuza y’uko n’undi wese wagira umutwaro wo gusengera isi ndetse no gusenga ngo Imana igire icyo ikora mu buzima bwe aba ahawe ikaze kuko twunguka byinshi binyuze mu ijambo ry’Imana twigishwa n’abakozi b’Imana batandukanye.

Amasaha dusengera muri service y’Ikinyarwanda ni saa 12:30 (ku manywa) za Kigali mu Rwanda. Service y’Icyongereza dusenga buri wa Gatanu w’icyumweru ku masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00) ku masaha y’i Kigali mu Rwanda. Service y’Igifaransa dusenga buri wa Gatanu w’icyumweru saa mbiri z’ijoro (8:00) ku masaha y’i Kigali mu Rwanda.

Umuntu wese ushaka kubana natwe aba ahawe ikaze muri ayo masaha bikamufasha kumenya isaha y’igihugu yaba aherereyemo, ushaka kubana natwe akoresha iyi link: https://meet.google.com/ijt-jvbz-adm ntihinduka ihora ariyo cyangwa ugafungura Meet ugashyiramo iyo code : ijt-jvbz-adm uhita ubana natwe mu materaniro kuri ayo masaha twavuze haruguru buri munsi". Twabibutsa ko iki giterane kizasozwa tariki 05 Nzeri 2021 nyuma y'ibyumweru bitanu (5) kimaze mu ntero yo gusengera Isi yose.


Bishop Justin Alain Umuyobozi wa Minisiteri yateguye igiterane cyo gusengera Isi


Umugabane wa Amerika bawusengeye mu cyumweru cya 3 cy'ukwezi kwa 8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND