Umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] watanze ibyishimo mu nguni zose z’ubuzima yisunze injyana ya Hip Hop, yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu muraperi wafatwaga nk'umwami w'injyana ya Hiphop mu Rwanda ndetse nawe akaba yakundaga kwiyita 'Kabaka' bisobanuye Umwami, yitabye Imana mu rucyerera rw’uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2021 azize uburwayi. Yajyanwe ku bitaro bya Muhima byo muri Kigali ‘aruka anababara umutwe’.
Radio 1 yatangaje ko amakuru yizewe ari uko uyu muhanzi yitabye Imana ahagana saa cyenda z’urucyerera ari muri ‘Ambulance’ ajyanwa kwa muganga.
Uyu muraperi yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yagombaga kuzasubira imbere y’urukiko tariki 2 Ukuboza 2021.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, SSP Pelly Uwera Gakwaya yemeje amakuru y'urupfu rwa Jay Polly. Yagize ati’: ’Yego ayo makuru niyo. Yaguye mu bitaro bya Muhima". Ubwo twari tumubajije icyo Jay Polly yazize, yagize ati:
Mwakwihangana kuko turashaka kubagezaho itangazo rigenewe abanyamakuru kandi autopsy ikindi urupfu rwe ruragaragazwa na 'Autopsy' (ibizamini bya muganga byerekana icyatumye umuntu apfa), ibyo byose ni procedure tukirimo ariko yarwaye tumujyana ku bitaro nyuma arapfa ariko mu kanya turabagenera itangazo, mu kanya turabagenera itangazo namwe ndaribaha.
Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye benshi
Jay Polly yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Akanyarijisho’, ‘Deux fois deux’, ‘Umupfumu uzwi’, n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.
Jay Polly wavutse tariki 5 Nyakanga 1988 avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.
Uyu muraperi yize mu mashuri y’incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry’ubukorikori. Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.
Mu 2002, ni bwo uyu muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho ryitwaga ‘Black Powers’. Mu 2003, ni bwo yahuye n’umuraperi Green P nyuma y’umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise ‘G5’.
Muri icyo gihe bandikaga indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo Producer BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise ‘Nakupenda’.
Baje guhura na Producer Lick Lick aza kubahuza n’umuraperi Bull Dogg, buri umwe akora indirimbo ye n'ubwo zitamenyekanye cyane.
Nyuma baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla. Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze.
Jay Polly yari umunyabugeni ukomeye, ku buryo mu 2009 yamaze hafi amezi atandatu muri Rubavu akora muri ateliye (atelier) yitwa ‘Ivuka’, akora akazi ko gushushanya.
Jay Polly yitabye Imana mu rucyerera rw'uyu wa kane
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO