Nyuma y'uko ubukwe bupfuye kubera umugore winjiye mu rusengero agasanga umugabo we asezerana n'undi mugore hakavuka imirwano ishingiye ahanini ku bana, ubukwe bugapfa, ubu iki kibazo cyamaze gufata indi ntera. Umugore watumye ubukwe bupfa yahishuye uko byose byagenze anatangaza ko iki kibazo inzego bireba zamaze kukinjiramo.
Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo niho ubu bukwe bwasize umugani bwabereye aho umugabo w'abana batanu yabyaranye n'umugore witwa Dukuzemuremyi Janviere yamutaye maze agakora ubukwe n'undi mugore bakamugwa gitumo. Ubu bukwe bwasize umugani kuko bwapfuye imihango yo gusezerana igeze hagati ubwo uyu mugore [Dukuzumuremyi] yazaga akagaraza agahinda gakomeye agashaka kurwana n'umugabo we wari uri gusezerana n'undi mugore nyuma yo kumenya amakuru.
Umugabo wa Dukuzumuremyi n'umugore mushya bari bagiye gusezerana
Icyakora uyu mugore yagaragaje ko adashaka kuhagarika isezerano ry'uyu mugabo we n'umugore mushya ashimangira ko icyo akeneye ari ukugira uburenganzira ku bana babiri yabyaranye n'uyu mugabo akaba yarabajyanye iwabo ndetse anongeraho ko icyo asaba na none cyane ari uburenganzira bw'abana babyaranye kuko uyu mugabo ngo yitarukije inshingano zo kubarera.
Nyuma y'uko ubu bukwe bupfuye, Dukuzemuremyi Janviere yasobanuye uko byose byagenze kugeza umugabo amutaye n'aho ikibazo kigeze nyuma yo gusanga umugabo we asezerana n'undi mugore hakavuka gushyamirana kugeza ubukwe bupfuye.
Dukuzumuremyi akimenya ko bagiye gusezerana yihise ahasesekara nyuma havuka imirwano
Mu kiganiro Dukuzemuremyi Janviere yagiranye na Big Town Tv isanzwe ikorere kuri Youtube hari aho yagaragaje ko iki kibazo cyamaze kugera mu nzego bireba kandi kizakemuka vuba. Yagize ati: "Aho bigeze iyi saha mfite ibyiringiro kuko inzego zibishinzwe ziri kumpamagara abandi bangezeho ndizera ko bari mu murongo wo kuza kubikemura mfite ibyiringiro ko biri bukemuke mu gihe gito". Yasobanuye uko ibintu byatangiye kuva akibana n'uyu mugabo, gusa abanza kugaragaza ko amwubaha kuko babyaranye.
Yagize ati "Uriya mugabo ni umugabo wanjye kuko ni papa w'abana banjye mu muco nyarwanda n'ubwo haje wenda gusezerana byemewe n'amategeko nabyo ni byiza ariko sinabura kuvuga ko ari umugabao wanjye kuko ni umugabo twashakanye turabana tubyarana abana batanu". Yashimangiye ko babyaranye babana mu nzu babana mu rugo ruzwi n'ababyeyi babo inshuti ndetse n'imiryango.
Yerekanye amwe mu mafoto y'uko byabaga byifashe bakoresheje ibirori by'abana
Uyu mugore yabajijwe uko byagenze ngo umugabo amute mu nzu yigendere maze asubiza agira ati: "Ntabwo nigeze ngirana nawe amakimbirane n'aho twari dutuye barababizi wenda ngo tuge ku musozi cyangwa ngo tujye mu manza. Ni ikintu cyantunguye nkunda guhora ngarukaho. Gusa bakunda kuvuga ngo umuntu ni mugari buriya icyabaye kandi cyantunguye namwe mwabonye ni ikikweraka ibyo yari afite mu mutima we kandi ari nacyo cyamuteye kugenda nanjye byarantunguye". Yakomeje agira ati: "Gusobanura icyo twapfuye nawe ubwe ntabwo agisobanura kuko ntacyo azi cyangwa ntacyo abona, gusa impamvu murayibona buriya ni uko yashakaga gushaka undi mugore".
Sebukwe mu birori yabaga ahari
Yahamije ko bakibana bari mu rugo rurimo amahoro ku buryo iyo babatirishaga abana, ababyeyi bazaga muri ibyo birori bikaba ibintu byiza yewe ngo bazaga no kwita abana abazina Ngo agenda, yagiye nk'ugiye mu kazi ariko mbere y'aho ngo nabwo yaragendaga ntagaruke n'ubwo atabikoze kenshi. Nyuma y'aho rero ni bwo yagiye ararayo ahamagara uyu mugore amubwira impamvu biza kurangira atagarutse. Uyu mugore we ngo yaramuhamagaraga ntamwitabe birangira amwihoreye burundu.
Uyu mubyeyi yasobanuye uko byagenze ngo yisange mu nzu ubu acumbitsemo nyuma y'uko umugabo amusize. N'agahinda kenshi yagize ati: "Aha hantu nahaje maze kubyara bariya bana. AAmaze kunsiga muri iyo nzu byabaye ngombwa ko nyirayo ayidusohoramo nta bundi bufasha nari mfite nagiye iwabo mu rugo mu karere ka Nyagatare ngo bamfashe kuko nari mfite inda ya bariya bana ari nkuru nta n'ikintu nari nshoboye gukora".
Yakomeje avuga ko yageze yo bakamufasha [Kwa sebukwe] akabyara nyuma yaho ngo bamubwira ko batakomezanya kubana mu rugo rwabo bamushakira itike bamubwira ko agomba kujyana abana iwabo [kwa nyina umubyara]. Ngo yaratashye ageze iwabo bamwitaho akomera umugongo ashakisha ukuntu yabona icumbi adateze amaboko ku babyeyi ahitamo kwishakishiriza aho yajya gutura n'abana be.
Ku rundi ruhande ariko hari abandi bana 2 bari kwa sekuru [ni impanga, se ngo yabajyanye avuga ko bagiye gusura nyirakuru] akaba yifuza ko baza akabarerana n'abandi ngo bazakure bakundana. Mu mvugo ye yashimangiye ko bashobora kuzakura babigisha ko nyina yabanze kandi atari ko bimeze.
Aha yongeye kwemeza ko abana ari bo yashakaga igihe yajyaga mu rusengero kugeza n'ubwo ubukwe bwapfuye nk'uko yabisobanuye ati: "Nta makuru nari mfite kuko iyo nza kuyagira biriya bintu wenda nakoreye mu rusengero byo guharanira uburenganzira bw'abana banjye mba narabikoreye mu murenge ariko mu murenge ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kubimenya, bagiye mu rusengero nk'uko mubibona muri iriya video ni cyo nagiye musaba njyewe nta kindi nashakaga ntabwo niri ngambiriye ko bababuza gusezerana icyo njyewe namusabaga ni abana banjye".
Urugo rwabo ngo rwari rwiza ntacyo babuze
Dukuzumuremyi yagiriye Inama abateganya kubaka ati: "Ikintu nababwira ni ukubanza bakicara niba ari umukobwa akegenzura bihagije uwo bagiye kubana uwo ariwe, niba ari umusore akamenya uwo bagiye kubana uwo ariwe. Sinibaza niba ushobora kubana n'umugabo uri umukobwa ubyaye abana nk'aba batanu akabajugunya, ukibaza ko abo uzabyara wowe ari bo azarera".
Yasabye Leta kuzajya igenzura neza igihe igiye gusezeranya abantu kuko rimwe na rimwe iyo basezeranyije umugabo usanzwe ufite abandi bana itegeko ry'isezerano rihita ribakandamiza. Aha yagize ati: "Leta rero yakabaye igenzura iki kintu ni ukuri iri sezerano rikagira agaciro ariko ntikajye hejuru ya wa mwana wamaze kuvuka mbere yaryo".
TANGA IGITECYEREZO