RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa Amb. Nyiramatama yahaye abakinnyi b’Amavubi mbere yo kwesurana na Mali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/09/2021 17:05
0


Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama, yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi iherereye Agadir muri Maroc, abagenera ubutumwa bukomeye mbere y’umukino bahuramo na Mali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021.



Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Ambasaderi Nyiramatama yasuye ikipe y’igihugu mu mwiherero mbere y’umukino wa Mali, abibutsa ko baje bahagarariye igihugu kandi Abanyarwanda bose babahanze amaso, abasaba gukoresha imbaraga zabo zose bagakotana gitwari, bagahesha ishema igihugu.

Amb. Nyiramatama yasabye Abakinnyi kwitanga batizigamye, abizeza ko Abanyarwanda bose babari inyuma kandi babafatiye iry’iburyo, abasaba kutabatenguha.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu saa Tatu zuzuye, ku kibuga Stade Adrar mu mujyi wa Agadir muri Maroc, harabera umukino wa mbere mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, uhuza Mali n’u Rwanda.

Mali niyo yakira uyu mukino wagombaga kubera i Bamako, ariko mwimurirwa muri Maroc kubera isanwa ry’ibibuga byo muri Mali.

Abakinnyi b’u Rwanda bameze neza kandi biteguye guhatana muri uyu mukino basabwamo byibura inota rimwe imbere ya Mali.

Uretse Rafael York utarabona ibyangombwa bisabwa byo gukinira u Rwanda, utaza kugaragara muri uyu mukino, abandi bakinnyi bose nta numwe ufite imvune, barahari kandi bameze neza.

Nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakira Kenya tariki ya 05 Nzeri 2021 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.


Amb.Nyiramatama yasuye abakinnyi b'Amavubi mbere yo guhura na Mali

Amb. Nyiramatama yasabye abakinnyi b'Amavubi kwitanga batizigamye ku mukino bahuramo na Mali

Amb. Nyiramatama na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier Mugabo

Abakinnyi b'Amavubi biteguye gukotana imbere ya Mali

Abakinnyi 11 Umutoza Mashami Vincent abanza mu kibuga ku mukino wa Mali


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND