Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama, yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi iherereye Agadir muri Maroc, abagenera ubutumwa bukomeye mbere y’umukino bahuramo na Mali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021.
Kuri
uyu wa Gatatu ni bwo Ambasaderi Nyiramatama yasuye ikipe y’igihugu mu mwiherero
mbere y’umukino wa Mali, abibutsa ko baje bahagarariye igihugu kandi Abanyarwanda
bose babahanze amaso, abasaba gukoresha imbaraga zabo zose bagakotana gitwari,
bagahesha ishema igihugu.
Amb.
Nyiramatama yasabye Abakinnyi kwitanga batizigamye, abizeza ko Abanyarwanda
bose babari inyuma kandi babafatiye iry’iburyo, abasaba kutabatenguha.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu saa Tatu zuzuye, ku kibuga Stade Adrar mu mujyi wa
Agadir muri Maroc, harabera umukino wa mbere mu ijonjora rya kabiri mu gushaka
itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, uhuza Mali n’u Rwanda.
Mali
niyo yakira uyu mukino wagombaga kubera i Bamako, ariko mwimurirwa muri Maroc
kubera isanwa ry’ibibuga byo muri Mali.
Abakinnyi
b’u Rwanda bameze neza kandi biteguye guhatana muri uyu mukino basabwamo
byibura inota rimwe imbere ya Mali.
Uretse
Rafael York utarabona ibyangombwa bisabwa byo gukinira u Rwanda, utaza
kugaragara muri uyu mukino, abandi bakinnyi bose nta numwe ufite imvune,
barahari kandi bameze neza.
Nyuma
y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakira Kenya tariki ya 05 Nzeri 2021 mu
mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.
Amb. Nyiramatama yasabye abakinnyi b'Amavubi kwitanga batizigamye ku mukino bahuramo na Mali
Amb. Nyiramatama na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier Mugabo
Abakinnyi b'Amavubi biteguye gukotana imbere ya Mali
Abakinnyi 11 Umutoza Mashami Vincent abanza mu kibuga ku mukino wa Mali
TANGA IGITECYEREZO