Bwana Mbundu agiye kuri uyu mwanya asimbura Madamu Evelyn Rutagwenda wasoje inshingano ze yaramazeho imyaka 4. Mbundu ahawe izi nshingano muri MTN Rwanda mu bunararibonye bukomeye afite nk’uwashinze MFK Group ikompanyi yishoramari.
Mu mwakira no guha ikaze Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi, Umuyobozi Mukuru wa MTN
Rwanda Mitwa Ng’ambi yagize ati: "Dutewe umunezero udasanzwe no gutorwa ndetse
no kwimikwa kwa Bwana Mbundu mu nama y’ubuyobozi yacu kandi akaba ari nawe
ugiye kuyiyobora."
Akomeza agira ati: "Agiye muri uyu mwanya yuje ubunararibonye
mu bucuruzi dutegereje kwakira inama ze zijyanye n’ubunararibonye afite.
Amateka ye mu ishoramari azagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyabikorwa
y’umwaka wa 2025 nk’abayoboye ibikorwa by’itumanaho mu Rwanda."
Mbundu kandi yayoboye Inama z’Ubuyobozi zinyuranye
zirimo nkiy’Urugaga rw’Abikorera mu
Rwanda (PSF) kimwe n'iya EABC (East Africa Business), MBEA, yanabaye umuyobozi wungirije
wa ‘Fine Coffee Association’.
Faustin Mbundu nawe yagize icyo avuga ku nshingano
yashyizwemo ati: "Ni iby’icyubahiro kwinjira mu nama y’ubuyobozi ya MTN Rwanda,
muri iyi myaka 23 MTN Rwanda imaze ikora kandi muri iki gihe hakomeje imirimo
kandi yo gushyira mu bikorwa integanyabikorwa ya 2025."
Yongeraho ati: "Kandi yatangiye gutanga umusaruro mu
buryo bugaragara ntegereje kusa ikivi cya Madamu Evelyn Rutagwenda hamwe n’abayobozi
bakuru bandi bagize inama y’ubuyobozi kimwe n’intego ya MTN kugira ngo mbashe
gutuma buri umwe aryoherwa n’akamaro k’isi igezweho kandi ihuriye hamwe."
Mu gusoza, Ng’ambi yashimye byimazeyo Umuyobozi ucyuye igihe, Rutagwenda agira ati: "Madamu Evelyn Rutagwenda yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi twagezeho mu myaka ine ishize. Ntabwo nasoza nterekanye ko umuhate, inama n’ubundi bufasha yakomeje gutanga bwaguye imyaka ku yindi ubucuruzi bwacu bwose."
