Sarpong
w'imyaka 25 y'amavuko yari amaze umwaka akinira ikipe ya Yanga African yo muri Tanzania, gusa akaba
atarahiriwe nk'uko byari byitezwe. Al Nahdha FC yo muri Saudi Arabia, niyo
yasinyishije amazerano y'imyaka ibiri uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya
Ghana, iyi kipe ikajya imuhemba angana na Miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Michael Sarpong yanyuze muri Rayon Sports
Michael
Sarpong wamenyekaniye muri Rayon Sports, yanyuze mu makipe y'iwabo arimo Dreams
FC, imutiza muri Liberty Professional, ayivamo mu 2018 aje mu mu Rwanda mu ikipe
ya Rayon Sports, nayo yakiniye imyaka ibiri ahita yerekeza mu ikipe ya Yanga
African yari amazemo umwaka umwe.
