Mu
mukino watangiye ku isaha ya Saa 18:00 pm aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda
Guinea rukisanga mu mikino ya kimwe cya 1/4 cy'irangiza mu mateka yarwo kuva
iyi mikino rwayitabira. Agace ka mbere karangiye ari amanota 15 y'u Rwanda kuri
13 ya Guinea, agace ka karibi karangira ari 15 kuri 18 ya Guinea, agace ka
gatatu karangira ari 24 kuri 13 ya Guinea, naho agace ka nyuma u Rwanda
rugatsindwa ku manota 14 kuri 28 ya Guinea.
Guinea
yahise ikomeza mu mikino ya 1/4 aho izahura na Ivory Coast tariki ya mbere Nzeri
2021. U Rwanda na Misiri nazo zahise zisezererwa, dore ko no mu mukino wari
wabanje Misiri yari yatsinzwe na Angola amanota 70 kuri 62, Angola nayo ikaba
izahura na Senegal.
Umukuru w'igihugu yari yitabiriye umukino
U
Rwanda rwari rwazamutse mu itsinda A ari urwa mbere rukurikira Cape Verde, Angola
iba iya gatatu, DR Congo iba iya nyuma ihita inataha. Indi mikino iteganyijwe
ku munsi w'ejo, Nigeria ikina na Uganda, Sudani y'Epfo yakire Kenya.
