Bruce Melodie ukomeje kwandika amateka
adasanzwe mu muziki w'u Rwanda n'Akarere, agiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Harmonize, mu Iserukiramuco Nyafurika ry'Umuziki.
Iri serukiramuco rizabera mu mujyi mugari wa Edmonton muri Canada, kuwa 09 Ukwakira 2021 ku
isaha ya saa tatu z'umugoroba. Azaba ari ku munsi wo kuwa gatanu.
Iki
kikaba ari kimwe mu bitaramo Bruce Melodie ateganya mucyo yise “Kigali World
Tour ", aho mu Ukuboza ateganijwe nabwo mu gihe cy'iminsi ine, muri Dubai mu gihugu
cya United Emirate Arab.
Ni
nyuma y’uko kandi ibyo yateganyaga mu Burundi byasubitswe, kubera iki kibazo
cy'icyorezo cya COVID 19. Hateganijwe kandi ko afite n'ibitaramo
ku mugabane w'Uburayi ariko ataratangaza amatariki yabyo.
Umunyamakuru w'imyidagaduro Luckamannzeyimana ari mu bamaze guha umugisha aya makuru y’uko Bruce Melodie na Harmonize bazaba bari ku rubyiniro rumwe muri Canada mu Ukwakira 2021.