Kigali

Mu birori byitabiriwe n'ibyamamare Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/08/2021 22:02
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kurushinga. Ni umuhango yakoze ashyigikiwe n'abarimo Producer Ishimwe Clement wa Kina Music, abahanzi Andy Bumuntu, Yvan Buravan na Nel Ngabo.



Uyu muhanzi kandi yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Hashize amezi abiri amwambitse impeta y'icyizere amuteguza kurushinga. Akoze ubukwe nyuma y'uko ajugutiye imijugujugu inyaRwanda.com yari yatangaje mbere y'abandi ko afite ubukwe mu minsi ya vuba. Icyo gihe yahamije ko nta bukwe afite.

Igor Mabano umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse waraye anashyize hanze indirimbo yitwa 'Nta Kosa', ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu ni bwo yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo; Yvan Buravani na Producer Ishimwe Clement na Andy Bumuntu.

Yvan Buravan na Andy Bumuntu nabo bari babucyereyeIgor Mabano (ibumoso) mu muhango wo gusaba no gukwaEjo hashize kuwa 27 Kanama 2021 ni bwo Igor Mabano yasezeranye mu mategeko mu murenge wa Kimihurura

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTA KOSA' NSHYA YA IGOR MABANO













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa manishimwe schadrack3 years ago
    Nikoko bavugako urugo namatungo ubihabwa n'Ababyeyi ariko Umugore mwiza umuhabwa N'UWITEKA Mugire urugo ruhire



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND