Kigali

Ibihembo ni ishimwe si amafaranga - Uncle Austin yasobanuye byinshi byibajijwe ku muhanzi uri muri Kiss Summer Awards

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/08/2021 16:16
0


Ni ku nshuro ya kane ibihembo bya ‘Kiss Summer Awards’ bigiye gutangwa. Bitegurwa hagamijwe gushimira abaririmbyi n'aba ‘Producer’ ku kazi katoroshye baba barakoze mu rugendo rw’umuziki no kubereka ko Kiss Fm izirikana imirimo yabo.



Intego y’ibi bihembo bya ‘Kiss Summer Awards’ ni ugushimira umuhanzi uba warakoze neza kugira ngo yaguke mu bikorwa bye ndetse anakomeze gukora cyane anazi ko hari abashimira ibikorwa bye ntacike intege mu muziki we wa buri munsi.

Gusa abantu benshi ntibakundaga kubivugaho rumwe ahubwo bakumva ibihembo byaba biherekejwe n’amafaranga ahabwa umuhanzi mu rwego n’ubundi rwo kumwubaha atari ukumva ngo yatwaye igihembo gusa.

Mu kiganiro kirambuye ndetse gisobanura buri kimwe, harimo intego z’ibi bihembo Uncle Austin yagiranye na InyaRwanda.com yasobanuye ko mu busanzwe ibihembo byose atari amafaranga ahubwo aba ari ishimwe wageneye umuntu umwereka ko yakoze neza ndetse unamubwira gukomereza aho.

Yagize ati "Ikintu abantu mugomba kumenya mu Rwanda ni uko ibihembo atari amafaranga, ibihembo ntabwo ari irushanwa, ahubwo ibihembo ni ishimwe ku muhanzi uba warakoze neza na BET na Grammy ntabwo ziba kubera amafaranga ahubwo ni Platform zifasha umuhanzi gukomeza gutera imbere no kumushimira kubera akazi akora na 'courage' zo gukomeza gukora.


Yakomeje ati "Rero ntidukomeze gutiza abantu umurindi wo kubabeshya ko Awards ari amafaranga, Awards ni ugushima. N'iyo hajemo amafaranga bakayahabwa biba ari byiza, biba ari byiza kuyabaha ariko ntabwo ari ikintu kiza imbere mu bihembo by’umuziki. Wenda mu Rwanda habayeho Guma Guma bakagira ngo ibintu byose bimeze nka Guma Guma. Rero Music Awards ntabwo ari amafaranga ahubwo Music Awards ni ishimwe no gushima akazi k’abantu baba barakoze mu muziki".  

Yongeyeho ati "Hari igihe umuntu akora ntibanabigaragaze ko yakoze, rero twebwe turashaka gutuma bamenya ko hari abahanzi baba bakoze neza bakwiye gushimwa rero nihazaba hajemo igihembo runaka  gishobora kubamo ariko ntanubwo kizatangazwa. Niharamuka hanabonetse amafaranga ahabwa umuhanzi nta n'ubwo twebwe twifuza ko na rubanda rumenya ko umuhanzi watsinze yahawe amafaranga runaka".


Yasoje agira ati "Icyo tugamije ni ugushimira abahanzi noneho ibindi byakwiyongeraho bijyanye n’amafaranga bikaba ari akarusho gusa.’’

Abahanzi 15 n'aba ‘Producer’ batanu nibo batangajwe bidasubirwaho kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021 bahataniye ibihembo ‘Kiss Summer Awards 2021’ bitangwa na Radio Kiss Fm.

Icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song) gihatanyemo indirimbo eshanu harimo eshatu zihuriweho n’abahanzi babiri. Harimo indirimbo ‘Amata’ ya Dj Phil Peter na Social Mula, ‘Igikwe’ ya Gabiro Guitar na Confy, ‘My Vow’ ya Meddy, ‘Katapila’ ya Bruce Melody ndetse na ‘Away’ ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza.


Mu cyiciro cya Producer w’impeshyi (Best Summer Producer) harimo Bob Pro wa The Sound Studio, Producer Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Ayoo Rash wo muri The Mane, Madebeats na Element wo muri Country Records.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakoze neza kurusha abandi muri iyi mpeshyi ya 2021 (Best Summer Artist) harimo Butera Knowless, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

Icyiciro cy’umuhanzi mushya wigaragaje (Best New Summer Artist) harimo itsinda ry’abanyamuziki rya Symphony Band, Niyo Bosco, abahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas na Papa Cyangwe.


Meddy, Social Mula, Bruce Melodie na Juno Kizigenza bahataniye ibihembo mu byiciro bibiri. Meddy ahatanye mu cyiciro 'Best Summer Artist' no mu cyiciro 'Best Summer Song' abicyesha indirimbo ye 'My Vow'.

Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro 'Best Summer Artist' no mu cyiciro 'Best Summer Song' abicyesha indirimbo ye 'Katapila'. Social Mula ahatanye mu cyiciro 'Best Summer Artist' no mu cyiciro 'Best Summer Song' abicyesha indirimbo 'Amata' yakoranye na Phil Peter. Juno Kizigenza ari mu cyiciro 'Best Summer Artist' no mu cyiciro 'Best Summer Song' abicyesha indirimbo 'Away' yakoranye na Ariel Wayz.

Muri ibi bihembo kandi, hazatangwa icy’umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda (Life Time Achievement). Uwegukana iki gihembo atangazwa ku munsi w’itangwa ry’ibi bihembo. Mu cyumweru kiri imbere, abahanzi na ba Producer bazatangira guhatana mu matora yo kuri internet. Bitenganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 26 Nzeri 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND