Kigali

Safari yabaye Safari! Dasso na Gitifu bahagaritswe mu kazi, KNC agaragaza icyo yakundiye 'Safari Nyubaha' uri gukurikiranwa-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/08/2021 10:21
5


‘Safari Nyubaha’ izina ryatangiye kwamamara mu gihe gito nyuma y’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuturage w'i Nyagatare witwa Safari George aryamye hejuru y’ushinzwe umutekano (Dasso) yamunize undi ari gutabaza avuga ko Safari amwishe. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa mu kazi.



Ubu byaroroshe kubera imbuga nkoranyambaga aho usigaye ufata amashusho na telefone yawe ngendanwa agasakara igihugu cyose nta minota myinshi bifashe. Ibi nibyo byabaye ubwo uwitwa Safari wo mu karere ka Nyagatare yanigaga Dasso wari uje kumukubita. Muri ayo mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga harimo ushinzwe umutekano (Dasso) ari guciraho imyenda umusore ndetse ku ruhande hari abandi bari kwiruka barimo n'uwo bivugwa ko ari Gitifu bitewe n’ukuntu yari ari gutanga amategeko avuga ngo abandi babareke bagende bafate Safari.


Gitifu na Dasso bari bari mu gikorwa cyo kugenzura abaturage baragira inka ku muhanda kuko bitemewe. Ni muri urwo rwego baje kugera no kuri Safari. Mu kujya gufata Safari, Dasso niwe wirukanse ajya gufata uyu musaza. Akimugeraho, Safari yamurushije imbaraga aramuniga, Dasso atangira gutabaza avuga ko Safari amwishe. Mu gutabaza, Gitufu yaje yiruka n’inkoni ye maze afata Safari wari uri hejuru Dasso amusaba kumwubaha ati 'Safari Nyubaha' (ni nko kuvuga ngo nyubaha ureke kurwana na Dasso). Mu majwi humvikanamo abandi bavuga ngo 'Nibahamagare ku murenge'.

Kugeza ubu Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga Safari yabaye Safari ndetse hari n'abakoze imipira yanditseho ijambo 'Safari nyubaha' mu kugaragaza ko bari inyuma ya Safari wirwanyeho, gusa hari n'abandi bamunenze kuko yarwanyije abayobozi. Abamushyigikiye bo bavuga ko atari gutega imisaya ngo bamukubite bityo bakamushima kuko n'abayobozi bakoze amakosa batari bakwiye kurwana n'umuturage ahubwo bari gukoresha itegeko kuko ubwaryo riremereye cyane. 

Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri Tv1 gikorwa na KNC ndetse na Mutabaruka basesenguye iki kibazo cya Safari, Dasso na Gitifu, buri umwe avuga uruhande ahagazeho. KNC yavuze ko yanyuzwe n'ukuntu Safari yubashye umuyobozi w’Akagari agahagarika kurwana na Dasso, yongeraho ko ibyo Safari yakoze kwari ukwirwanaho. Yavuze ibi ashingiye ku nkoni Gitifu na Dasso bari afite n’ukuntu babanje gukubita umushumba ndetse no kuba hari amajwi yumvikana bavuga ngo 'tugende dugakubite kariya gasaza' ariko ntibibahire bagasanga Safari yihagazeho.

Mutabaruka yagaragaje ko Safari yakoze urugomo kuko yarwanye n'abayobozi ariko mugenzi we KNC amubwira ko adashyigikiye ibyo Safari yakoze, gusa nanone ngo ntiyari gutega imisaya ngo bamukubite ibiboko bari bitwaje. Mutabaruka yagize ati: ’’Niba twaravuze ngo Rukara wishe umuzungu ni umunyarugomo kuki tutavuga ko na Safari ari umunyarugomo?".

KNC yahise amusubiza ati: ’’Sasa rero njyewe sinshigikiye ko Safari (…) ariko nanone Safari ntabwo yari gutega imisaya ngo bamukubite biriya biboko (…) ariko ikintu nakundiye Safari ni uko yumvise bamubwira bati ubaha akavuga ati ndagiye. Ahangaha rero Safari ntabwo yigeze akora biriya bintu mu buryo bw’urugomo".

Yunzemo ati "Ashobora kuba yarakoze andi makosa yatumye baza kumufata wenda mu buryo burengeje imbaraga z’umurengera ariko ntabwo Safari yigeze akora urugomo kugira ngo arwanye inzego, kuko yabwiye n’umushumba we ati iruka wirwana n’inzego z’umutekano. Safari yibwiriye umushumba we ati "Genda uramenye utarwana n’inzego", Safari nawe uramubona yiruka".


Nyabitanga Nicole yambaye umupira wanditseho Safari Nyubaha

KNC yavuze ko we ku giti cye adashyigikiye ko hari urwego rwakoresha imbaraga kuko itegeko ubwaryo rikomeye ndetse rikomeye kurusha imbaraga z’umuntu. Amakuru yemejwe n'Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien ni uko Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa mu kazi bakoraga aho bashinjwa gukoresha imbaraga z'umurengera. Mayor wa Nyagatare ubwo yari abajijwe na IGIHE niba Safari George (Safari Nyubaha) yaratawe muri yombi, yavuze ko ari gukurikiranwa n'inzego z'umutekano.

Shaddyboo yifashishije amashusho abaza abamukurikira ati "Muvugishe ukuri ni inde wahohoteye undi ?"

Hatangiye gucicikana n'andi mashusho y'inka bavuga ngo ni 'Inka ya Safari'


Safari yabaye Safari!

Mu gutebya, umunyamakuru Anita Pendo we yavuze ko avuye mu kibazo cya Safari na Dasso

Umunyarwenya Clapton Kibonge we yavuze ko ubu asigaye yitwa Safari

REBA HANO KNC NA MUTABARUKA BAVUGA KURI SAFARI NA DASSO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theobar3 years ago
    Safari yaritabaye baramurenganyije
  • nshongorejado@gmail.com3 years ago
    Nge mbona reta hageze ngo isubize inzego zumutekano Za DASSO mu itorero kuko hamaze kugaragara amakosa menshi y'ubunyamwuga buke bwuru rwego rw'umutekano kuko nge mbona bamaze gutuma abaturage baba ibikuke kururu rwego kuko ntabeshye ibi bigaragaza imibanire mibi iri hagati yururwego n'abaturage.
  • Mbanza safari3 years ago
    Na safari uvugirwamo
  • Mugabo3 years ago
    Safari nyubaha yubahwe.
  • ruzindazas@gmail.com3 years ago
    Safari yubahwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND