“Uru rwandiko waruteguriwe ngaho rugenere uwo ukunda cyane muri iyi si yose”
Babe, Urukundo rwacu nta gatotsi na kamwe kazigera
kazamo kuko twahuye bitandukanye n’uko abandi bahura. Urankunda kandi uzi
impamvu ya nyayo ituma unkunda cyane, ufite ibihamya by’uko nanjye nkukunda
kandi isezerano nihaye ni uko nzakomeza kubyongera mu mutima wawe.
Ntabwo ukwiriye gushidikanya na gato kuko namaze gufata
amahitamo yanjye kandi guhitamo kwanjye nabyerekeje kuri wowe kuva nakubona
Uri uwo nkeneye gukunda mu byiza no mu bibi ni wowe kuko ni wowe unzi wenyine, ni wowe uzi uko nkunda. Babe, iyi ni inkuru ikwiriye gucishwa mu binyamakuru kugira ngo n’abandi babone isomo rivuye ku rukundo rwacu, mba nifuza ko isi yigira ku rukundo rwacu.
Uyu ni wowe wafashe umwanya wanjye kandi iteka ujye usoma uru rwandiko mu gihe uzajya ubona uri wenyine n’ubwo ibyo bihe ntazigera nemera kubibaho.
Babe! Uri uwa mbere wanjye mu mutima wanjye no mu
ntekerezo zanjye. Ese uzi uburyo wampinduye Babe? Babe burya no mu bihe bigoye
kandi bikomeye kuri njye njya nisanga nseka nishimye. Iteka nsigaye mbona umucyo
gusa. Uri umumarayika mu mutima wanjye, woherejwe n’Imana ngo uze undinde.
Babe, ndagira ngo umenye ko urukundo ari ikintu kibera
imbere mu muntu. Ikintu gihinduka ariko akenshi bitari ngombwa. Urukundo rwawe,
nta kibazo na kimwe rwigeze rumbaza ahubwo rumfasha kubaho kugeza n’ubu
ndi kwandika mfashijwe na rwo. Binyuze mu rukundo rwawe, mbasha kukwereka ko
ukunzwe kandi ko uzahora uri uwa mbere mu mutima wanjye, Ndagukunda.
Babe urukundo wampaye ntirusanzwe!
Umunsi wanjye wose
uba wuzuye intekerezo zawe, gukundana nawe ni cyo kintu cyiza cyigeze kimbaho
mu buzima bwose nagize. Babe, iminsi myinshi irashize, kandi imbere yacu hari
iminsi myinshi cyane ntabasha kubara, GUSA HARIHO UMUNSI UMWE GUSA KANDI
SINZIGERA NDEKA NGO UWO MUNSI UGENDE NTAKUBWIYE UBURYO NKUKUNDA CYANE,
NTAKWERETSE UKO NIYUMVA KURI WOWE, ndagukunda kandi iminsi yose nzahora
ngukunda.
Babe, ntabwo nkeneye izuba kuko ni wowe zuba rimurikira
ubuzima bwanjye, uri imirasire irasira mu buzima bwanjye. NZI NEZA KO NGUKUNDA babe (I’m sure of loving you forever too babe). Urukundo rwanjye ni urwawe iteka
ryose, imvura yagwa, izuba ryava, nzagufata nka zahabu kandi ntuzigera unjya
kure n’isegonda rimwe. Urukundo rwacu ruzahora rucanye kugeza mu minsi ya nyuma
yo gupfa kwacu.
BABE,
NTABWO NDI UMUHANGA MU MAGAMBO, ARIKO ITEKA NZAHORA NZIRIKANA AYA MAGAMBO ATATU ’I LOVE YOU’.
Uzi neza urugero nkukundaho, kandi ndashaka ngo umenye neza ko nta makosa arimo. Urukundo rwanjye kuri wowe, ni urwa nyarwo kandi nzagukunda iteka ryose kuko ni wowe wenyine ubikwiriye. Babe, rimwe na rimwe njya mpura n’ibibazo by’ubuzima, nkatangira guhangayika cyane, nkajya hasi nkamera nk’umwana watawe, nkamera nk’umwana utagira mu rugo iwabo.
ARIKO URUKUNDO UNKUNDA ruramfata rukankura muri uwo mwijima kandi nawe urabizi cyane ko iteka nzahora nkukeneye. Uri isi kuri njye, kandi mbivuze bimvuye ku mutima. Wanyemeje ko gukunda umuntu nta kintu bisaba, kuko sinibaza icyo naba narakoze kugira ngo ubashe kunkunda kugeza aha. Warakoze gusangiza umutima wawe uwanjye, ndagusezeranya kutazawuyobya.
Ndagusezeranya kuwubera umuyobozi mwiza, nzagukunda iteka kandi ibyo ntibizigera bihinduka. Byaba vuba cyane kera, ndashaka ko urukundo nkukunda ruva aha rukagera kure, ndashaka ko twitegura no kurera abo tuzakunda, ndashaka abana nzahabwa nawe.
Mu rukundo, ntabwo iminsi yose iba myiza ariko uko izaba
mibi kose, nzakuba iruhande aho uzumva ubabaye nzahaba kandi ibi mvuze
nzabihamiriza imbere yawe n’imbere y’Imana yakumpaye ndetse n’imbere y’undi muntu
uzifuza kwicara akiga igisobanuro cy’urukundo rwa nyarwo kuko urwacu rwo
rukomeye. #OurLoveForever
Umusoza: Uru rwandiko rwanditswe n’umunyamakuru wa
InyaRwanda.com Kwizera Jean de Dieu, mu rwego rwo gufasha abakundana
ariko bashaka ko urukundo rwabo rugera ku rundi rwego. Niba ufite umukunzi wifuza
ko mwazabana umuture uru rwandiko. Ufite ikibazo cyangwa ukeneye ko tugufasha
twandikire kuri Email yacu ari yo: info@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO