Ikoreshwa cyane n’abahanzi bo mu mu Bufaransa, Portugal, Cape Verde, Canada, Amajyepfo n’Amajyarugu y’Amerika n’ahandi. Ni injyana benshi bitiranya na Zouk bitewe n’uko zifite imisurire imwe. Benshi bavuga ko Kompa ari mubyara wa Zouk.
Iyi njyana irangwa no kugenda gacye ariko umuntu akayisangamo akabyina. Mabano yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo gukora iyi ndirimbo ye muri iyi njyana kubera ko ari injyana nziza ikunze kwizihira abasanzwe bakunda indirimbo ziri mu njyana ya Kizomba na Zouk.
Ikindi ngo ni uko yashakaga gukora indirimbo iri mu njyana itandukanye n’izindi ndirimbo ziri kumvikana ku isoko muri iki gihe. Ati “Hari hamaze igihe hasohoka indirimbo zisa. Wumva ziri mu njyana imwe. Abantu bari bakumbuye kongera kumva ibintu bitandukanye."
Iyi ndirimbo ‘Nta kosa’ yatangiye gukorwa kuva muri Gicurasi 2021. Mabano avuga ko yatinze kubera ko hari abacuranzi bagombaga kuyicurangamo, ku buryo n’umuntu uzayumva ari muri Haiti azumva ko iri mu murongo w’iyi njyana koko!
Uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi ndirimbo no mu rwego rwo kwagura umuziki we. Muri iyi ndirimbo, yaririmbye ku gitekerezo cy’umuntu uba ufite umukunzi ntamuboneho inenge, ku buryo n’iyo abantu babimweretse abyirengangiza.
Iyi ndirimbo yabaye iya kabiri kuri Album ya Igor Mabano nyuma ya ‘For real’ yakoranye na The Ben. Ni Album avuga ko ufite umwihariko w’injyana zitandukanye, ndetse ngo izaba iriho indirimbo n’abahanzi Mpuzamahanga.
Iyi ndirimbo ‘Nta kosa’ yumvikanamo
ibicurangisho birimo piano na gitari byacuranzwe na Shami Nehemie na Solopyves.
Ni mu gihe mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Ishimwe Karake Clement n’aho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.
Igor Mabano yasohoye
amashusho y’indirimbo ‘Nta kosa’ iri mu njyana yitwa Kompa yabiciye bigacika
muri Haiti
Mabano yavuze ko ari gutegura Album ya kabiri yitezeho kurenza umuziki we imipaka, ndetse ngo iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi Mpuzamahanga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTA KOSA’ YA IGOR MABANO
