Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gaby Kamanzi yadutangarije ko ari kubarizwa muri Cote d'Ivoire. Ati "Ndi muri Côte d'Ivoire nagiye kuririmba muri gahunda yitwa Holy Holiydays, ni gahunda bajya bategura bajya bakora by'umwihariko mu bihe by'ibiruhuko iyo abana bari mu kiruhuko, bimara ukwezi kose, noneho kuwa Gatatu, kuwa Kane no ku cyumweru hakaba ibitaramo byo ku mugoroba n'amarushanwa y'abantu baririmba neza n'ababyinnyi beza, abigisha beza ndetse bajya banatumira amakorali gusa akaza akaririmba..."
INKURU WASOMA: Igihatse urugendo rwa Gaby Kamanzi uri kubarizwa muri Cote d'Ivoire
Gaby Kamanzi yunzemo ati "Niyo mpamvu byitwa Holy Holidays, mbega ni ukugira ngo abana bari mu biruhuko babashe kubona ahantu bidagadurira heza kandi hacyeye/hakjijwe ni nka Fesitivale (Iserukiramuco)". Kuwa kane w'iki cyumweru Gaby Kamanzi yaririmbye mu gitaramo gisanzwe kiba kuri uwo munsi aho abantu binjirira ubuntu, bakareba abahanzi bakunda. Gaby Kamanzi rero ari mu bahanzi bane batumiwe muri icyo gitaramo cyabaye kuwa Kane akaba yararimbye indirimbo ze zitandukanye zihanjemo izo mu Gifaransa nk'uko yabitangarije umunyamakuru wacu.
Gaby Kamanzi ati "Niyo gahunda y'umwihariko nagiyemo yitwa Gospel Living". Yaririmbye kandi mu gitaramo cyabaye kuwa Gatanu ndetse biteganyijwe ko azaririmba mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021. Igitaramo 'Gospel Living' uyu muhanzi yaririmbyemo kuwa Kane, cyatambutse Live kuri Televiziyo LMTV, akaba yaragihuriyemo n'abandi bahanzi batatu bakomeye ari bo: Asaph du Ciel, Mire ndetse na Ami Gnanga. Ibitaramo bya Holy Holidays Gaby Kamanzi yatumiwemo, byatangiye tariki 06 Kanama 2021 bikaba bizarangira tariki 05 Nzeri 2021.
Si ubwa Gaby Kamanzi atumiwe muri Cote d'Ivore kuko tariki ya 09/02/2021 ari bwo yahagurutse i Kigali yerekeje muri iki gihugu ku butumire bwa Televiziyo ya Gikristo yitwa LMTV. Icyo gihe yabwiye InyaRwanda.com ko yari yatumiwe na "LMTV (yantumiye) ni Christian TV channel igaragara kuri Canal+. Numéro yayo ni 192", akaba ari nayo yongeye kumutumira kuri iyi nshuro. Usibye Cote d'Ivoire, amaze kugera mu bihugu binguranye ku Isi muri gahunda z'ivugabutumwa birimo; Amerika, Senegali, Tchad, U Bubiligi, U Bufaransa, Uganda, Kenya, DR Congo n'ahandi.
Gaby Irene Kamanzi amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izamenyekanye by'ikirenga nka 'Amahoro' yamukinguriye umuryango w'ubwamamare, 'Wowe', 'Ungirira neza', 'Neema ya Goligota', 'Arankunda', n'izindi nyinshi. Ni we muhanzi nyarwanda wa Gospel ufite agahigo ko kuririmba mu bihugu byinshi ku Isi birimo; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bufaransa, U Bubiligi, Senegali, Tchad, Kenya, DR Congo, Uganda, Kenya n'ibindi. Si ibyo gusa ahubwo anafatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi b'abahanga banafite ijwi ryiza mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Ejo kuwa Kane Gaby Kamanzi yahuriye mu gitaramo n'abahanzi 3 bakomeye

Gaby Kamanzi ategerejwe mu gitaramo kizaba ku Cyumweru

Gaby Kamanzi ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda
REBA HANO 'DAY BY DAY' INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI
