Nkunda gutecyereza kure mbere yo kugira icyo ngura! Sarkodie yahishuye ko amafaranga ya mbere yakuye mu muziki yayaguzemo ubutaka

Imyidagaduro - 27/08/2021 1:36 PM
Share:
Nkunda gutecyereza kure mbere yo kugira icyo ngura! Sarkodie yahishuye ko amafaranga ya mbere yakuye mu muziki yayaguzemo ubutaka

Umuraperi wo muri Ghana Sarkodie yahishuye byinshi kubijayanye n’uburyo akoreshamo amafaranga, anakomoza kuri menshi yakoreye bwa mbere yemeza ko yahise ayaguramo ubutaka kuri ubu burimo inzu.

Sarkodie aherutse gukora Album yitwa ‘No Pressure’ yakoranye n’abandi bahanzi bo mu gihugu cya Ghana n’abanyamahanga batandukanye baturuka muri Africa, Uburayi n’Amerika.

Kuri ubu ari muri ‘Kenya’ nyuma yo kuva muri ‘Nigeria’ aho akomeje gahunda y’ibitaramo bitandukanye byo kwamamaza umuzingo mushya. Yahishuye ko amafaranga menshi yakoreye bwa mbere mu muziki yayaguzemo ubutaka, uyu muraperi ukomoka mu gihugu cya Ghana.

Yagize ati:: “Ndibuka amafaranga ya mbere menshi nakoreye mu gitaramo, birasekeje cyane byari kandi na none wari umwanzuro ukomeye k’umuntu wakomeje akorana imbaraga nyinshi mu gihe kirekire, kubyiyumvisha ko ngomba kuyafata yose nkayaguramo ubutaka."

Abajijwe niba ubwo butaka yaguze n’ubu bukiri ubwe yagize ati:"Ahantu naguze ubu hateye imbere ariko ndacyahafite ubutaka bwanjye, ni heza hari amazu y’imiturirwa ariko  ni kure y’ahantu nsigaye mba, nyamara buracyari ubw’agaciro kuri njye."

Muri iki kiganiro kandi Sarkodie yasobanuye uko akoresha amafaranga akorera umunsi k’uwundi aho yagaragaje ko adakunda kugura amamodoka ahubwo akunda gushora amafaranga ye mu bintu bifite inyungu.

Agira ati:"Sinkunda gutakaza amafaranga yanjye ku mamodoka, n’iyo ngize iyo mbona nziza mbiha igihe kugira ngo nyigure, kuko mba numva ari ibintu bidafite agaciro bitanumvikana, sintunze imodoka nyinshi."

Yongeraho ati:"Nkunda kubanza gutecyereza kure mbere y’uko ngira icyo ngura, ndi wa muntu wahoze ndwana no kuba ntakigera ngwa mu bihombo."

Sarkodie mu mwaka wa 2020 byavugwaga ko atunze akayabo ka Miliyoni 10 z’amdorali. Muri uyu mwaka bivugwa ko umutungo we wiyongeye cyane aho kugeza ubu abarirwa muri Miliyoni 15 z’amadorali.Sarkodie muri Kenya aha yari kumwe na Khaligraph Sarkodie muri Nigeria ubwo yakoraga igitaramo cyo kumva Album ye ‘No Pressure’ aha yari kumwe Iyike, Phyno na RudeboyDavido na Sarkodie ubwo aheruka muri Nigeria aba bombi kandi bakaba banahuriye mu muryango mugari wa Sony Music

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA SARKODIE YITWA ROLLIES IRI KURI ALBUM NSHYA YE  'NO PRESSURE'





 

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...