Kigali

Dore ibikubaho iyo unyoye amazi akonje cyane

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/08/2021 8:04
0


Ubusanzwe bavuga ko amazi ari ubuzima. Biba bitangaje iyo wumvise ko amaraso ya muntu agizwe na 99% by’amazi, ndetse ikintu cyo kunywa amazi kikaba ari ikintu cyagutse cyane. Ese ni iki kikubaho iyo wanyoye amazi akonje cyane?



Ubusanzwe iyo ahantu hashyushye abantu bifashisha amazi akonje, bakayanywa mbere yo kurya nyuma cyangwa mu kandi kanya bitewe n’uko babyifuza. Kunywa amazi akonje cyane rero uri kurya , mbere cyangwa nyuma byamaze kugaragara ko biteza ibindi bibazo. Reka turebere hamwe zimwe mu ngaruka ziva ku kunywa amazi akonje cyane.


1.      Amazi akonje cyane atera umwuma

Ahari wajyaga wibaza impamvu urwara umwuma mu gihe cy’izuba kandi umaze kunywa amazi. Impamvu ni iyo.

2.      Gukora igogora biragorana cyane

Amazi akonje cyane byagaragaye ko atuma igogora rikorwa nabi cyane. Iyo ufashe amazi akonje uri kurya, mbere, cyangwa nyuma, uba wangirije umubiri, ugasanga urura ruto n’umuyoboro utwara amaraso mu mubiri birabangamiwe cyane. Amazi akonje abangamira imyunyu ngugu bikagorana mu igogora ry’amafunguro wafashe.

3.      Ugira ikibazo mu buhumekero

Kugira ikibazo mu buhumekero ni ingaruka akenshi iterwa no kunywa amazi akonje cyane.

4.Birabangama

Ntabwo wagiriwe inama yo kunywa amazi akonje nyuma y’imyitozo ngororamubiri. Abantu bakunda kujya aho baterura ibyuma, bagirwa inama yo kujya kure y’amazi akonje cyane.

Kuba amazi akonje agira ingaruka zimwe na zimwe , ntibisobanuye ko ari mabi ku mubiri wacu kuko nk’uko twabivuze haraguru, amazi agize 99% by’amaraso yacu. Birasaba kwitonda kandi nugira ikibazo icyo aricyo cyose, usabwa kwegera muganga ukivuriza ku gihe. Kwirinda biruta kwivuza.

Inkomoko: Content created and supplied by: Esiama (via Opera News )






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND