Muri iyi minsi abagize Guverinoma y'u Rwanda bari mu kiruhuko nk'uko biherutse gutangazwa n'Inama y'Abaminisitiri iheruka guterana iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, akaba ari muri urwo rwego Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yahisemo kujya ku mazi akishimana n'umugore we.
Mu minota micye ishize, Minisitiri Edouard Bamporiki yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 84 asangiza abamukurikira amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n'umugore we bari i bwotamasimbi ku mazi ndetse hari n'ifoto imugaragaza ari mu mazi mo hagati bikagaragaza ko ari umuhanga mu koga na cyane ko nta n'akajiri abantu bogana yari yambaye - gafasha abantu kudacubira. Munsi y'ayo mafoto yanditseho amagambo ari mu Kinyarwanda kizimije nk'uko abimenyereweho.
N'ubwo byagora benshi gusobanukirwa amagambo ye kuko azimije cyane ndetse hakaba hari bamwe banatangaje ko nta kintu bakuyemo, mu butumwa bwe humvikanamo ko yaryohewe n'ibihe byiza yagiriye ku mazi mu biruhuko arimo hanze y' u Rwanda. Yavuze ko yahasanze amazi magari cyane aruta ayo mu Rwanda, akaba yananiwe kuyarenza ijisho. Yagize ati "Nyiratsibura w'abera umu, nsanze ahiga uw'iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y'abazima. Heme u Rwanda".
Minisitiri Bamporiki hamwe n'umufasha we baryohewe n'ibiruhuko barimo
Abakoresha urubuga rwa Twitter bifurije Minisitiri Bamporiki n'umufasha we gukomeza kuryoherwa n'ikiruhuko, gusa benshi bagarutse ku Kinyarwanda yakoresheje bavuga ko bakuyemo bicye. Joseph Khalifa yagize ati "Muryoherwe mwa mfura mwe!" Yongeraho ati "Ariko banza ari Igiswahili pe kuko nta kintu numvisemo, mwokabyara mwe mwazajya mudusobanurira koko Rwanda rwacu imbere cyane". Uwitwa Leonce yagize ati "Ariko abantu muzi Ikinyarwanda mwansemurira ibi Hon yanditse bishatse kuvuga iki? Njye ntabwo ndimo gusobanukirwa. Nimumfashe".
Jonatha Mbanze yabwiye Minisitiri Bamporiki ko ari byiza kuruhuka anamugaragariza ko byamushimishije rwose. Ati "Kuruhuka ni byiza Hon. Ndabona iki kiruhuko cya #cabinet warakibyaje umusaruro hamwe na Madame akaba mushiki wacu mukobwa wa #MuzeheSakindi". Undi yagize ati "Ibiruhuko byiza Ministiri wacu ariko ni ukuri mujye mugerageza kwandika ibyo turasobanukirwa pe, mu by'ukuri hano mbashije kumvamo ngo Heme u Rwanda, ibindi byose shwi".
Nk'uko urubuga rwa Twitter rwabaye nk'umuryango dore ko benshi bahahurira bagasabana, abumvise Ikinyarwanda Minisitiri Bamporiki yakoresheje bagerageje gusobanurira abatacyumvise. Niwemwiza Anne Marie yagize ati "Ikivu burya ngo cyazanywe na Nyiransibura (uko yakizanye byo nzabikubwira undi munsi). Hanyuma Honorable yageze i bwotamasimbi asanga Nyiransibura waho arenze kuko yabahaye amazi magari aruta ikivu cyacu. Ariko nayo yayashimye kandi aradutashya,..... ibindi ni ubutaha".
Uwitwa Umushi yahise we yitsa kuri Nyiratsibura ati "Ngendeye ku gihuha, Nyiratsibura yanyaye ikiyaga cya Kivu ubwo rero Nyiratsibura wo hakurya yanyaye amazi magari aruta ikiyaga cya Kivu". Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu yagize ati "Komera ku muheto ukomeze weme uko. Isoko ivubura iby'ino ntigakame kuko irota ikarotorera imihora yose, aho Imana zereye hahora hatoshye maze Umu n'iyo bakizihirwa. Nejejwe nuko wongeye gutaha yo, mwizihirwe n'injishi yanyu. #GanzaRwanda ukomeze Wande uku!." Hon. Bamporiki yahise amusubiza ati "Aho".
Minisitiri Bamporiki ntabwo yatangaje aha hantu yasohokeye n'umufasha we aho ari ho, gusa kimwe mu byo yavuze ni uko ari hanze y'u Rwanda. Icyakora hari uwongoreye InyaRwanda ko ari ku nyanja ya Mediterane mu Majyepfo y'u Bufaransa. Ikiruhuko by'Abagize Guverinoma y'u Rwanda kizarangira tariki 31 Kanama 2021 nk'uko byatangajwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 18 Kanama 2021.
Minisitiri Bamporiki mu mazi mo hagati
Mu Kinyarwanda kizimije Minisitiri Bamporiki yakomoje ku bihe byiza yagiranye n'umugore we muri iyi minsi y'ibiruhuko
INKURU WASOMA: Ndi mu kazi petit! Minisitiri Bamporiki asubiza utishimiye uko yakosoye imvugo ya 'Miss Ikinyafu'
TANGA IGITECYEREZO