RFL
Kigali

Menya ibintu 7 biranga ubwiza bw’umubiri w’umugore

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/08/2021 19:15
0


Ni kenshi uzumva abantu bavuga ko ubwiza bw’umugore buterwa na nyir’ukumureba. Umunyarwanda aricara akagira ati: “ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni”. Uburanga bw’umugore ni kimwe mu bintu benshi batavugaho rumwe.



Ibi, akenshi biterwa n’uko buhindagurika bitewe n’ibihe umuco ndetse n’umuntu ku giti cye. Mu mico itandukanye hirya no hino ku isi banyuranya ku ngano isura n’ibara ry’uruhu umugore mwiza yagombye kuba afite. Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko imyumvire y’abantu yenda guhurira ku shusho n’imiterere y’umugore mwiza.

Bitandukanye n’ibyo benshi bibwira, ijisho ntirigena ubwiza, ahubwo hari ibipimo by’uburanga bigenderwaho ku Isi yose. Dore bimwe mu bipimo by’ingenzi by’uburanga bw’umugore: 

1. Imiterere ndangagitsina ihamye

Uburanga bujyana n’igitsina cya nyirabwo. Abagabo bakunda abagore bafite isura n’imiterere igaragaza ubugore bwabo n’abagore bagakunda abagabo bafite uburanga bwa kigabo. Abagabo benshi bakunze kwikoma abagore cyangwa abakobwa bifitemo ubugabo bakunze kwitwa ibishegabo.

2. Umubiri uringaniye hose

Kugira umubiri udahengamye bigenga ubwiza. Ku bitsina byombi, ibice by’umubiri hafi ya byose bigiye biteganye bibiri bibiri iburyo n’ibumoso iyo hagize ikitaringanira n’ikindi bibyara ubusembwa. Umwanditsi Schmidhuber avuga ko isura y’umugore mwiza ishingiye ku mashushongero (geometrical figures) n’imibare.

3. Imiterere y’igihimba ihamye (Taille: soma taye; cyangwa Waist to Hip Ratio/WHR)

Igipimo cy’imiterere y’igihimba cyagenywe n’Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, gikoreshwa hapimwa ibyo bakunze kwita taye, cyerekana niba umuntu atananutse cyane, abyibushye cyane cyangwa atarahuye n’ubumuga. Ku mugore igipimo gisanzwe ni 0, 71 naho ku mugabo ni 0,95. Iki gipimo kigaragaza kandi ingano y’imisemburo n’uburumbuke bw’umugore.

Abahanga mu by’imibanire Rozin na Fallon bemeza ko abagore n’abakobwa bibwira ko abagabo bakunda abakobwa bananutse cyane. Aba bashakashatsi bavuga ko rimwe na rimwe baba bibeshya kuko hari benshi mu bagabo bakunda umugore wifitemo itoto ryinshi kabone n'ubwo yaba abyibushye.

4. Ubuto

Ubwiza bw’abagore bugera ku rwego ruhanitse iyo bakiri abangavu bukagenda bugabanuka uko bagenda bakura. Ibi inganda nyinshi zikora amavuta zibigenderaho cyane zamamaza zitwaje ko zifite amavuta asubiza mu bwangavu. Mu bihugu byateye imbere benshi mu bagore bakunze kwibagisha kugira ngo bisubize itoto bahoranye. Ubushakashatsi bwakorewe mu mujyi wa Koreya y’amajyepfo, Seoul, abagore n'abakobwa 20 % bemeye ko bibagishije ngo barusheho kuba beza.

5. Kwigirira icyizere

Umugore wigirira icyizere akakigirira n’ubwiza bwe agera aho akemeza abandi ko ari mwiza. Kwerekana ko yihagije bigaragaza ubwisanzure, imbaraga ze n’ibyishimo; gusa iyo abikabirije agaragara nk’umwirasi mu maso ya rubanda.

6. Kumenya kugaragaza ibitekerezo

Ubushobozi bwo kugaragaza amarangamutima n’isura idakanga uyireba na byo bituma umugore arushaho kuba mwiza. Umugore wumva ibitekerezo by'abandi akabiha agaciro arushaho kuba mwiza.

7. Ubwiza karemano

N'ubwo hari ibirungo byinshi bigenga ubwiza bw’abagore, abagore beza kurusha abandi ni abatisigiriza cyane kandi ntibibabuze kuguma kuba beza. N'ubwo akenshi abagabo batwarwa n’abisize cyane burya bakunda kurushaho uwo babona adakeneye kwisiga ngo abe mwiza.

Ububiko-Elvin Ugirumukunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND