Kigali

Bushayija Pascal yakoze indirimbo agira inama abakiri bato bashaka gukirigita ifaranga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2021 18:33
0


Umuhanzi w’umunyabugeni ubimazemo igihe kinini Bushayija Pascal, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Kera nkiri umwana mutoya’ ifatiye ku buzima bw’umwana ukiri muto ureba ibintu agatekereza ko byose byizana, nyamara byose bisaba gukora no kugisha inama.



Bushayija Pascal yamenyekanye mu ndirimbo zimakaza umuco w’ubuhanzi bukomoka ku muco zirimo ‘Maso meza’, ‘Elina’, Rwanda Mon Pays’ n’izindi

Indirimbo ye yamenyekanye yitwa ‘Elina’ yahimbye mu 1985. Yayikoze nyuma yo kuburana n’umukobwa yakundaga bya nyabyo, ayikora nk’intanshyo kuri uyu mukobwa cyangwa se kugira ngo Elina nayumva azajye amukumbura.

Uyu muhanzi avuga ko iyo umuntu afite amafaranga, aba yumva buri kimwe cyo gishoboka. Noneho iyo ukiri muto, uba utekereza ko ibintu byose ‘bizakwizanira’.

Avuga ko hambere aha ‘iyo umuntu yaburaga amahirwe yo kwiga’ yatekerezaga ko ubuzima bumurangiriyeho. Ndetse bamwe bakiyumvisha ko kubona amafaranga bisaba kuba warakandagiye mu ishuri.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bushayija Pascal yavuze ko kugira ngo ugire icyo ugeraho mu buzima bisaba kugiharanira.

Ati “Nk’umwana uba ukiri mutoya cyane aba agomba kumva ko kubona amafaranga atari ibintu bigomba kwizana. Ni ibintu bisaba ubwitange buhagije, gukora cyane, amafaranga ntabwo ashobora ku kwizanira ngo aturuke mu kirere akwikubite imbere.”

Bushayija avuga ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo yumvishe abakiri bato ko kugira ngo bazagera ku nzozi ze bibasaba ‘kuzakora cyane’.

Anavuga ko hari abakiri bato bibaza uko bazabona amafaranga. Ngo inzira ishoboka ni ugukora no kureba abantu bakuru bazi ubuzima bashobora ku kugira inama ucamo kugira ngo nawe ukirigite ifaranga.

 

Ati “Abantu bakuru baba bazi neza ubuzima nibo bantu ushobora kwegera bakakubwira mu by’ukuri ushobora kunyuramo kugira ngo amafaranga azaboneka. Ariko ukirinda y’uko wayabona unyuze mu nzira mbi.”

“Ngira ngo no mu ndirimbo narabivuze ‘nashatse kwiba birananira’, narasabirije biranga, ndashakisha ndashakisha kugira ngo ndebe ko nayabona ariko biranga.”

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi asoza asaba ‘abamuruta kumugira inama’ y’inzira yanyura kugira ngo akirigite ifaranga. We, avuga ko abakiri bato bakwiye kumva ko inzira ishobora kugira ngo bakirigite ifaranga harimo no kuganira n’abantu bakuru.

Uyu muhanzi umuziki we wibanda ku buzima bwa buri munsi n’izigisha urukundo. Avuga ko indirimbo azasohora mu minsi iri imbere harimo izikomoza ku mibereho y’abakiri bato ya buri munsi no mu gihe kizaza.

Bushayija yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Ndishakira uwanye" yahimbiye umugore we Kanakuze Eugénie bakoze ubukwe tariki 2 Nyakanga 2020.

Amashusho y’indirimbo ‘Kera nkiri umwana muto’ agaragaramo itsinda ry’ababyinnyi rya F Super Crew. Iyi ndirimbo yitwa ‘Kera nkiri umwana mutoya’ yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Jay P n’aho amashusho (Video) yakozwe na Muhire Visuals. 

Umuhanzi akaba n’umunyabugeni Bushayija Pascal yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Nkiri umwana mutoya’

Bushayija yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yubakiye ku guhanura abakiri bato kugisha inama abakuru y’ukuntu asingira ifaranga

KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIIRMBO ‘NKIRI UMWANA MUTOYA’ YA BUSHAYIJA PASCAL









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND