Kigali

'Igisupusupu' wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 13 yarekuwe n'urukiko

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/08/2021 17:04
3


Nyuma y'amezi asaga abiri, umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku muduri nka Igisupusupu afungiye muri Gereza ya Rwamagana ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13, ubu yamaze kurekurwa n'urukiko.



Mu kwezi kwa Gicurasi  2021 ni bwo Nsengiyumva Francois yatawe muri yombi. Ku gicamunsi cya Tariki ya 26 Kanama 2021 nibwo urukiko rwafashe icyemezo rutegeka ko Nsengiyumva arekurwa nyuma yo gukusanya ibimenyetso no kwifashisha ibizamini by'abaganga.


Alain Mukurarinda [Alain Muku] umujyanama wa Nsengiyumva Francois, yemereye InyaRwanda.com ko Nsengiyumva yamaze gufungurwa. Ibipimo by'abaganga byerekana ko uburwayi uwo mwana yasanganywe, na mbere y’uko agera kwa Nsengiyumva yari asanzwe abufite bityo ko yarekurwa kuko ari umwere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Trump3 years ago
    Waooooh birashimishije kuba umusaza wacu afunguwe gusa yihangane ntamugabo utagiribyago
  • Flugence3 years ago
    Ubutabera bwakoze akazi kabwo
  • Tuyisenge only3 years ago
    Nukuri kurabyishimiye. wolc to homme



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND