RFL
Kigali

MTN RWANDA: Uburyo bushya bwo kubaruza SIM CARDS no gukoresha SIM SWAP

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/08/2021 12:13
14


Guhera kuwa 01 Nzeri 2021, MTN Rwandacell Plc iratangiza uburyo bushya bwo kubaruza SIM CARDS no gukoresha SIM SWAP, hashingiwe ku mabwiriza atangwa na RURA aho umukiriya asabwa gufatwa ifoto mu gihe amaze kwerekana ibimuranga birimo irangamuntu.



MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) inejejwe no kumenyesha abakiriya bayo ko nk’uko bigenwa na RURA ( Rwanda Utilities Regulatory Authority), guhera kuwa 01 Nzeri hazatangira uburyo bushya bwo kubaruza SIM Cards nshya kimwe n’abifuza kuzisubirana (SIM SWAP).

Ibi bikaba ari mu rwego rwo kurushaho kongerera umutekano SIM Cards, bikazajya bikorerwa ku byicaro bitandukanye bya serivisi za MTN (MTN Service Centers), ku maduka  mato n'amanini abifitiye uburenganzira, abakiriya bakaba batazongera kubaruza SIM Cards ku bakozi ba MTN bakorera ku muhanda  (MTN Agents).

Ibijyanye n'ahantu hanyuranye ho kubarurirwa SIM Card, hazatangarizwa abakiriya mu bukangurambaga buzatangirana n'itariki ya 01 Nzeri 2021. Ubu buryo bushya bwo kubaruza no gusaba SIM Cards k’uwayitaye cyangwa yangiritse, buzajya busaba uje gusaba kimwe muri ibyo ifoto, irangamuntu y'(umunyagihugu, umunyamahanga, impunzi) cyangwa se urupapuro rw'inzira (Passport).

Ibijyanye n’ifoto y'umuntu, ni mu rwego rwo kubasha kumenya nyiri SIM Card neza, niba ayibaruje ku byangombwa bye bwite, no mu gihe asabye ko yasubizwa SIM Card mu gihe yabuze cyangwa yangiritse, bikaba byakoroshya mu kumenya ko uyisaba ariwe nyirayo koko.

Norman Munyampundu, ‘MTN Rwanda’s Chief Sales and Distribution Officer’, ati: “Twishimiye kugeza aya makuru ku mashami yacu yose, amaduka manini n'amato ya MTN akorera mu gihugu hose, na none tukaba mu gihe cya vuba tuzafungura ahandi hantu hanyuranye mu rwego rwo korohereza abakiriya, kubijyanye no kubaruza SIM Cards kimwe no kuzisaba kubazitaye."

Ikindi kiyongera kuri iri tangazo, ryo kubaruza SIM Cards no kuzisaba kubari bazisanganwe bazibuze cyangwa zangiritse, MTN Rwanda iboneyeho kwibutsa abakiriya bayo bifuza kwiyandukuzaho SIM Card zari zibaruye ku byangombwa byabo ko bikorwa ukanda  *125#  ugakurikiza amabwiriza.

 

Munyampundu yongeyeho ati: “Ubu ni uburyo bwashyizweho hagamijwe kongera umutekano wa SIM Card, kwirinda ibibazo bishobora guterwa na SIM Card, no guha abakiriya icyizere ko nta gikorwa kibi cyakoreshwa.”

Amabwiriza mashya ajyanye no kubaruza SIM Card nshya no gusaba izangiritse, ni intambwe ya mbere mu bijyanye n'umutekano wa SIM Card muri gahunda y'ibikorwa by'umutekano bigamijwe.

 

Mu ncamake Munyampundu yagize ati: "Mu gihe SIM Cards zitakifashishwa byonyine mu bikorwa byo guhanahana amakuru mu buryo bw'ingenzi, ahubwo hajemo n'ibijyanye n'Ibikorwa by'amafaranga, kongera umutekano n'ibiranga abakiriya, hagendewe ku mabwiriza ajyanye n'ibarura n'imikoresherezwe ya SIM Card ni ingenzi. Turi gufatanya kandi na  'Regulatory Authority' kimwe n'abakiriya bacu, tuzakomeza gushyira umutekano wa SIM Card imbere muri gahunda z'Ibikorwa byacu."

Ibyerecyeranye na MTN Rwandacell

MTN Rwandacell PLC ni ikigo kiyoboye ibindi bigo by’itumanaho mu Rwanda. Guhera mu mwaka 1998, twakomeje gushora mu bikorwa byo kwagura no kunoza mu buryo bujyanye n'igihe ibikorwa byacu, ubu itumanaho ryacu ni irya mbere mu gihugu.

 

MTN Rwanda itanga serivisi z’udushya ku bakiriya n'ibigo by’ishoramari, ikompanyi ikaba inayoboye mu bikorwa by’ihererekana ry’amafaranga hifashishijwe telefone ngendanwa n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga mu Rwanda  binyuze muri 'Fin Tech Subsidiary na Mobile Money."

Ku bindi bisobanuro, mwabaza ‘MTN PR Desk’ Ndabaga Y.Shumbusho pr2.rw@mtn.comwww.mtn.co.rw

MTN yibanda ku mutekano wa SIM CARD y’umukiriya wayo

Amakuru yawe mu gihe ukoresha MTN aba abitse mu buryo bwizewe


    







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndikuryayo maurice2 years ago
    Ko mwampaye kubarura simcard simswap ntimubimpe
  • Uwintije Gloriose2 years ago
    Mumfashe mumpe akazi nsanzwe ndi umu agent ark ndashaka kubakorera murakoze!
  • Twagirumukiza Emmanuel1 year ago
    Nonese ko twe abari imahanga mwadufungiye smkd mutadushyiriye ho uburyo bwo kuyikoresha iyanjye Ni 0789090707 yavuye kuri rezo ntago ikora mumpfashe kuko ndayoikeneye
  • Nsabimana jean de Dieu1 year ago
    Nibyo rwose kuberako abatekamutwe baratubangamiye.turifuza ko byacika mwongere ahatangirwa service
  • BIZIMANA1 year ago
    Mumfashe bampaye code yokubarura sim card none barayifunze kndi ahondi barazikeneye cyanee number yange ni 0791200830 Name BIZIMANA Jean de dieu
  • BIZIMANA1 year ago
    MTN nikemure ikibazo kirikubaho buri mugoroba mukubikuza kuko birimo kuduteranya naba AGENT tukabafata nkabatekamutwe tukabona amafranga agarutse kuri konte rero twasabaga ngo mubikemure biveho biraduteranya MURAKOZE
  • claudine nkerenke1 year ago
    Mubyo mutekerezaho muzadufashe muzongere komisiyo muhemba koko ibihebyarahindutse cyane cyane kumayinite kuko usanga barayaretse kuyacuruza
  • Twambazimana1 year ago
    Mwiriwe 2021 mwanyemereye kubarura sim card 4ne yange bbarayiba none mumfashe nongere mbarure murakoze
  • Byamungu wellars1 year ago
    Murahoneza Nonese komwakuyeho Swap muba Agent Murateganya iyoserivis Kuyisubihoryari Mudufashe natwe dufashe abatugana Murakoze
  • Ndikubwayo Gilbert10 months ago
    Nanjye ndi namwe muba agent ariko dufite ibibazo Hari igihe ubona umukiriya akaza akubaza simcard yo kugura cg ashaka Sim swap ukazibura kubera ko naburenganzira tubifitiye ubwo rero mwadufasha mukazangaruzaho uburyo bwambera kugirango Tinashe natwe gukora iriya service.
  • Tuyiahime methode9 months ago
    Ngewe nsanzwe ndi umukoz wa MTN mfite abakiriya bambaz simcard za mtn mwanyemereye kubarura simcard
  • Ndikubwayo Gilbert 4 months ago
    Muzafasha aba agent bakongera mukabafungurira service harimo sim swap kuko usanga kumashami ya mtn umubyingano mwishi cyane
  • Ntirushwanabo faustin2 months ago
    Mbange kubasuhuza kubusanzwe ndi umu angent wanyu nkorera igisagara igitekerezo narifite nasabagako naba angent bakorera muri kiyosik bakwemererwa gukora Sim swap kuko hari ababikenera bakabibura.murakoze mugire ibihe byiza
  • Nyarwaya abdoukalim2 weeks ago
    Ni twa Nyarwaya abdou kalim ndi umu agent ndashaka akazi kubushoferi mfite categorie B

INKURU BIJYANYE

TENDER NOTICE

1 month ago | share




Inyarwanda BACKGROUND