Kigali

MTN Rwanda yatanze inkunga ya mudasobwa 200 zatwaye miliyoni 100 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/08/2021 11:49
0


MTN Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, yatanze inkunga ya mudasobwa 200 zizasaranganywa mu mashuri y’ubumenyingiro. Ku ikubitiro, Nyanza TVT School yahawe mudasobwa 20.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, MTN Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Rwanda TVET Board [Icyigo cy’Igihugu gishinzwe guteze imbere imyuga n’ubumenyingiro]. Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyanza, ku ishuri rya Nyanza TVET School ryahise rinahabwa mudasobwa 20 muri 200 MTN yatanze, zigomba kuzasaranganywa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hirya no hino mu gihigu.



Mukarubega Zulphat [chairperson wa MTN foundation] waruhagarariye iyi sosiyete y’itumanaho ya mbere mu Rwanda muri uyu muhango, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na Rwanda TVET Board, yasobanuye icyabateye gutekereza kuri iki gikorwa cy’ubufasha.


Mukaburega Zulphat

Yagize ati: “Nk’uko mubizi MTN ni ikompanyi icuruza, ariko yashyizeho MTN foundation kugira ngo ifashe muri gahunda za Leta, kugira ngo noneho igere ku ntego yayo. Ni muri urwo rwego rero mubona twaje hano mu rwego rwo kumurika mudasobwa zigera kuri 200 twatanze mu bigo bya TVET”. Yakomeje avuga ko iki kigo cya Nyanza TVET School ari cyo kibaye icya mbare mu guhabwa mudasobwa. Yongeyeho ko bazakomeza no mu bindi bigo bigera ku icumi, batanga za mudasobwa.

Yasobanuye impamvu batekereje gutanga ubufasha mu bijyanye n’uburezi maze abisobanura muri ubu buryo ati: “Nk’uko mubizi nta terambere ryagerwaho bitanyuze mu burezi, cyane cyane noneho mu mashuri y’imyuga. Ni muri urwo rwego rero twatanze izi mudasobwa”.

Yashimangiye ko ari ‘mu rwego rwo kunganira Leta kuko izo itanga ziba zidahagije ku banyarwanda biga’. Yasabye aba banyeshuri n’ikigo muri rusange kuzifata neza kugira ngo zizanakoreshwe na barumuna babo. Izi mudasobwa zizatangwa mu bigo 10, ziba ziherekejwe na Internet imara umwaka nayo yishyurwa na MTN Rwanda.


Mu gutanga izi mudasobwa yavuze ko bagendeye ku bigo bifite aho zishobora kujya, mbese bifite ‘salle’ ku buryo izi mudasobwa ziba zifite umutekano uhagije. Yashimangiye ko izi mudasobwa na internet byose hamwe bizatwara arenga miliyoni 150 Frw.


Paul Umukunzi, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, yavuze ko izi mudasobwa MTN yatanze zizafasha abanyeshuri kubona amasomo yo hirya no hino. Yagize ati: “Aho isi igeze uyu munsi, kwiga hatarimo ikoranabuhanga ntabwo bigishoboka, tugendeye no ku masomo twigishijwe na covid-19, ubuzima bwarahindutse kandi kwiga bigomba gukomeza”.


Paul Mukunzi umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro 

Yakomeje agira ati: “Kuba hari ikoranabuhanga ni intambwe ikomeye cyane, ikindi noneho uko ikoranabuhanga rigenda rihinduka no ku isi hose, imyigishirize yose y’imyuga n’ubumenyingiro isigaye inyura mu ikoranabuhanga, tukaba twizera ko rero aba bana bagiye kujya bakoresha izi mudasobwa. Amarembo arabafunguriye bashobora kubona amasomo aturutse hirya no hino ku isi, binyuze muri izi mudasobwa bahawe kandi noneho n’abarimu bagakora ubushakashatsi kugira ngo biyungure ubumenyi bakomeze kwigisha aba bana neza”.


Bamwe mu banyeshuri bagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com bunze mu rye bavuga ko izi mudasobwa zizabafasha kunoza amasomo yabo bagakora n’ubucukumbuzi, bahereye kubyo bahawe na mwarimu bikabafasha kwiyongereraho n’ibindi.

Ngabonziza Germain uyobora Nyanza TVT School yavuze ko izi mudasobwa bahawe zije zikenewe ati: “Ni igikorwa kiza, kuko baduhaye mudasobwa dukeneye ugereranije n’umubare w’abanyeshuri dufite. Dufite abanyeshuri 638 iyo ugereranije mudasobwa twari dufite 80 ntago byahuraga! Kuba rero baduhaye mudasobwa 20 ukongeraho internet y’ubuntu mu gihe cy’umwaka, ubona ari igikorwa kiza cyane cyane kidufasha mu myigire n’imyigishirize hifashishijwe ikoranabuhanga”.


Ngabonziza Germain

Yakomeje ashimangira ko izi mudasobwa bahawe bazazibyaza umusaruro, cyane cyane mu kuzamura ireme ry’uburezi mu ikoranabunga no gushyiraho gahunda yo gushaka udushya, n’ibindi bikorwa bitandukanye bituma umunyeshuri wize muri icyi kigo azajya ahava afite ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga.



Ubwo bafunguraga ku mugaragaro ahashyizwe  mudasobwa 20 



Abanyeshuri bavuze ko zizabafasha gukora ubucukumbuzi mu masomo yabo














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND