Urukundo rujya aho rushatse, ushobora gutungurwa no kutiyumvisha uburyo umuntu akundana n' inyamaswa, nk'uko umugore Adie Timmermans wo mu Bubiligi ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwangirwa kujya ajya gusura umukunzi we, Ingagi yitwa 'Chita' nyuma yo kuvumbura ko bakundana .
Ingagi, iri mu nyamaswa zizi ubwenge aho wayiha urukundo ikabibona nayo ikaba yagukunda. Ahororerwa inyamaswa muri Antwerp, mu Bubiligi, babujije umugore Adie Timmermans kubonana n ' ingagi akunda kuko umubano wabo ubangamira izindi ngagi zikaba zanayikoma.
Adie Timmermans, wari usanzwe asura cyane mu kigo cy’inyamaswa zo mu bwoko bwa pariki, yabwiwe muri iki cyumweru n'ubuyobozi bw'ahororerwa ingagi muri Antwerp, ko abujijwe kubonana n ' ingagi yitwa Chita y’imyaka 38. Uyu mugore iyo yahuraga na Chita, byabaga ibyishimo no guhuza urugwiro, guhoberana no gusomana.
Timmermans yabwiye ikinyamakuru cy'Ababiligi ATV ati: "Nkunda chita( ingagi) tumaranye imyaka 4 mu munyenga w' urukundo". Timmermans avuga ko bidakwiye ko yabujijwe kuzajya asura Chita, mu gihe abandi bantu benshi bemerewe kuyisura we bakamukuramo, agasobanura ko Chita ari umukunzi bagiranye ibihe byiza ntacyo yayiburanye.
TANGA IGITECYEREZO