Kigali

Byinshi ku masezerano ya Miliyari imwe y'amanyarwanda Bruce Melodie yashyizeho umukono-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/08/2021 17:26
2


Mu muhango wabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center kuri uyu wa gatatu tariki 25 Kanama 2021 Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) yashyize umukono ku masezerano ya Miliyari imwe y’amanyarwanda yagiranye Food Bundles bazakorana mu gihe cy’imyaka ibiri.



Nk'uko babisobanuriye itangazamakuru, aya mafaranga Bruce Melodie yasinyiye bazayamuha cash mu gihe cy’imyaka ibiri. Impande zombi zatangaje ko aya masezerano ari ukuri atari ibihuha. Bagiye gutangirira ku bukangurambaga bwiswe More fresh life bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n’uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi nabo bakamenya uko bakwiriye gukora ngo ibiribwa bahinga babicuruze mu buryo bugezweho.

Bavuze ko bari bamaze amezi atandatu baganira ku gusinya aya masezerano

Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y’ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika. Ati “Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo". Iyi sosiyete yari isanzwe ikorana n’abahinzi bari hagati y’ibihumbi 2000 na 3000 , ngo ubu bashaka gukuba uwo mubare inshuro 100.


Muri iki gihe umusaruro wangirika utageze ku isoko ni 40% kuko abahinzi batabona uko bawugezayo cyangwa bakabura abaguzi. Shikama yavuze ko bashaka ko bafashijwe na Bruce Melodie, uyu mubare uzagabanuka ukagera ku 10%. Bifuza kandi ko Bruce Melodie azabafasha nibura bakajya babona abaguzi 10,000 ku munsi.

Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho. Ati “Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n’iyi sosiyete neza nk’uko nsanzwe mbigenza.”


Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba asobanura imbere y'itangazamakuru

Food Bundles ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa. Tariki 4 Gicurasi 2021, nibwo Bruce Melodie na Kigali Arena bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi.


Shikama umuyobozi wa food bundles(ibumoso), Bruce Melodie na Lee umujyanama we

Aya masezerano ya Bruce Melodie na Kigali Arena agena ko Bruce Melodie yemerewe gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk’ibitaramo, ibiganiro n’itangazamakuru n’ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo ari byo byose. Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 Frw. Igihe aya masezerano azamara ntabwo impande zombi zigeze zifuza ko gitangazwa.


Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye mu baherwe mu Rwanda

AMAFOTO: BJC Official








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karisa Jacques 3 years ago
    Melody imbere cyanee turamwemera Knd byadushimishije Cyanee Kubona.ari mubaherwe bambere Mu Rwanda niyindi ntambwe Ateye
  • Habineza Arcade 3 years ago
    Nyamara umwana yazagafata ngo habayeho kutamenya Melody yubahwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND