RFL
Kigali

Ibishingwe bigiye guhinduka imari ishyushye ku baturage mu gihe kuri ubu babitangaho amafaranga ngo bibavire mu ngo

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/08/2021 10:30
0


Minisiteri y'ibidukikije yatangaje ko mu bihe biri imbere imwe mu myanda iva mu baturage, izajya igurwa n'amasosiyete ayibyaza umusaruro, mu gihe byari bimenyerewe ko ari abaturage bishyura kugira ngo iyi myanda ibavire mu ngo cyangwa aho bakorera.



Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kimwe no mu yindi usanga imodoka zikusanya imyanda ziyijyana mu bimoteri byabugenewe. Uko abantu barushaho kwiyongera mu Mijyi ni nako imyanda iva mu byakoreshejwe mu ngo cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, nayo yiyongera kuko nko mu mujyi wa Kigali imyanda ijya mu bimoteri yavuye kuri toni 141.3 muri 2006 igera kuri toni 595.7 muri 2015.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa agaragaza ko kunoza uburyo bwo gukusanya, gutwara no kubyaza umusaruro imyanda bitarajya ku murongo ukwiye n'ubwo hari ibigenda bikorwa bigaragaza impinduka. Yagize ati:

Ntabwo kuri uyu munsi twari twabikora ku kigero gishimishije ariko uyu mushinga ugiye kudufasha gukemura icyo kibazo kandi harimo noneho n'ibisubizo mu buryo burambye, icyo mvuga ni rya terambere dushaka ariko noneho ryubahiriza ihame ry'ibidukikije, abe ari umujyi ushimishike kubamo utarimo umwanda ariko icyo twita umwanda Nyakubahwa Minisitiri w'Ibidukikije yatugaragarije ko atari umwanda burya kivamo ibindi byakoreshwa.

Inzego zifite aho zihuriye no kurengera ibidukikije, zivuga ko muri rusange imyuka ihumanya ikirere iva mu myanda iri ku gipimo cya 14%, mu gihe imyuka yonyine iva mu bimpoteri yangiza ikirere iri ku mpuzandengo ya 54%.

Mu Rwanda hamaze gutangizwa umushinga w'imyaka 3 uzibanda ku kunoza uburyo bwo gukusanya, gutwara no kubyaza umusaruro ibisanzwe bifatwa nk'imyanda.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc agaragaza ko nubwo iyi myanda ibangamira abaturage, mu bihe biri imbere izaba yahindutse imari ibabyarira amafaranga kubera ibizaba bikenewe kubyazwamo. Yagize ati:

Twifuza ko n'abaturage bacu baba bamwe mu bikorera bazajya batandukanye ubwoko bw'imyanda ivuye mu ngo zabo, tuzagera n'aho abaturage aho kugira ngo twishyure badutwarire imyanda ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda kuko uba ubahaye imari. Niba uba ubahaye imari rero ivuye iwawe urumva ugomba kuyibyaza umusaruro igaruka mu rugo rwawe.

Uyu mushinga w'igerageza uzagendaho miliyoni 4 z'ama Euro ni ukuvuga asaga miliyari 4 z'amanyarwanda, uzatuma hahangwa imirimo mishya ifitanye isano n'igikorwa cyo kubyaza umusaruro ibigifatwa nk'imyanda ndetse ibi binagire uruhare mu kugabanya imyuka yangiza ikirere.

Kugeza mu mwaka wa 2030 u Rwanda rwizeye kugabanya 38% by'imyuka ihumanya ikirere, nk'uko bikubiye mu masezerano ya Paris yasinywe muri 2015.


Umuturage azajya ahabwa amafaranga kugira ngo batware ibishingwe byo mu rugo rwe

Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND