U Rwanda rwafunguye imikino ya Afrobasket rutsinda DR Congo amanota 82 kuri 68 mu mukino witabiriwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Kuri
uyu wa kabiri tariki 24 nibwo hatangiraga imikino ya Afrobasket iri
kubera muri Kigali Arena aho kuri uyu munsi hari hateganyijwe imikino igera
kuri ine. Umukino wafunguye wahuje ikipe ya Tunisia yatsinze Guinee amanota 82
kuri 46, hakurikiraho umukino wa Central Republic yatsinzwemo na Egypt amanota
50 kuri 43.
Umukuru w'igihugu yarebye umukino w' u Rwanda
U
Rwanda na DR Congo bahise bamanuka mu kibuga aho umukino warangiye u Rwanda
rutsinze DR Congo amanota 82 kuri 68. Agace ka mbere karangiye ari amanota 24
kuri 15, agace ka kabiri kaba 19 kuri 19, agace ka 3 karangira ari 14 kuri 21,
agace kane karangira ari 25 kuri 13 ya RD Congo.
Abafana bari bagarutse ku kibuga
Umukino
usoza umunsi wa mbere urahuza Cape Verde na Angola ziri mu itsinda rimwe n' u
Rwanda. U Rwanda ruzasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane bakina na Angola ku
isaha ya Sakumi n'ebyiri.
TANGA IGITECYEREZO