RFL
Kigali

Mutsinzi Ange wakiniraga APR FC yerekeje muri CDTrofense yo muri Portugal atanzweho hafi Miliyoni 150 Frw

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/08/2021 15:01
1


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, wari umaze imyaka ibiri muri APR FC, Mutsinzi Ange Jimmy, yerekeje mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense (CDTrofense) yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, aho yasinye umwaka umwe.



Mutsinzi Ange yatanzweho ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi Miliyoni 150 z’amanyarwanda.

Mutsinzi yerekeje muri Portugal nyuma yo gutsindwa igeragezwa yari yagiyemo mu ikipe ya Oud-Heverlee Leuven yo mu Bubiligi.

Tariki ya 27 Nyakanga 2021, ni bwo myugariro Mutsinzi Ange yerekeje mu gihugu cy’u Bubiligi mu igeragezwa ryagombaga kumara Ibyumweru bibiri.

Ntabwo iri geragezwa ryagenze neza nk’uko Mutsinzi yabyifuzaga kuko byarangiye atsinzwe, ahita yerekeza muri Portugal mu ikipe ya CD Trofense, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bigendanye n’uko azitwara.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe yo muri Portugal, Mutsinzi yagize ati "Nje mfite intego nyinshi, nzibanda ku gufasha ikipe yanjye kugera ku ntego zayo. Kuri njye ni ibintu bishya ariko ndizera ko mu minsi micye mba namaze kumenyerana na bagenzi banjye".

Uyu mukinnyi yageze muri APR FC muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports FC na yo yari amazemo imyaka ibiri nyuma yo kuva muri AS Muhanga yamenyekaniyemo.

Mutsinzi ari mu bakinnyi 39 bahamagawe n'umutoza Mashami Vincent mu ikipe y'igihugu Amavubi iri kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022.


Ange Mutsinzi wakiniraga APR FC yerekeje muri Portugal

Mutsinzi yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri CD Trofense






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GADI turikumwe2 years ago
    Amahirwemasa kr mutsinzi Anje usibye nokuba uteye intambwe no kugihugu cyacu cyu Rwanda nishema cyane Kandi bizagenda neza Asante sann!





Inyarwanda BACKGROUND