Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Felix Muragwa yagize ati "Ubutumwa burimo ni ugukangurira abakristo bose kwiyegereza Imana mu gihe bacitse intege kuko hari izindi mbaraga za Yesu Kristo zidushoboza". Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Ndaje music na Ben studio naho amashusho ayoborwa na Moses. 'Executive producer' ni Umuco photograph. Ati "Ndashima cyane Umuco photograph mu nama nyinshi bangira ndetse n'ubwitange bwabo. Ndashimira na none Moses cyanee amba hafi mu buryo butandukanye kugira ngo dukore video nziza".
Uyu muramyi umaze igihe kitari kinini cyane mu muziki wa Gospel yakomeje gushimira abantu banyuranye ati "Ndashimira abakoze 'Audio production'. Ndashimira nanone byimazeyo abakunzi banjye badahwema kungaragariza ko turi kumwe". Yagize icyo abwira abantu bose bazumva bakanareba iyi ndirimbo ye, ati "Uzayumva wese, izamufasha kumva ko hari ahandi yakura imbaraga zo kunesha umwanzi satani no kumenya neza ko uko waba umeze kose, uwo waba uri we wese, hari izindi mbaraga zigushoboza kugira ngo ube uwo uri we cyangwa gutsinda sekibi ari we satani."



