'Ni muri Yesu' ni indirimbo y'iminota 7 n'amasegonda 7 yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yatunganyijwe na Rday Ent. Bosco Nshuti yayanditse yisunze icyanditswe kiri mu 2 Abakorinto 5:21 havuga ngo "Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu,kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana. Yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wa Gospel dore ko mu masaha macye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 6, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 150 byiganjemo iby'abavuze ko banyuzwe cyane nayo.
Bosco Nshuti yamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze'
Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Benjamin, umudiho wayo ukaba warashyizwemo uburyohe n'abacuranzi b'abahanga barimo; Mussa na Simeon bacuranze kuri Piano, Ishimwe wacuranze guitar Basse, Cyiza kuri Guitar Solo na Sympo kuri Drums. Muri iyi ndirimbo 'Ni muri Yesu', Bosco Nshuti aririmbamo ko Yesu akwiye gushimwa kuko yahuje abantu n'Imana. Ayiririmba ari kumwe na bamwe mu baririmbyi b'intyoza babarizwa muri New Melody choir. Baririmbamo ko Yesu yatanze ubugingo bwe kugira ngo aronke ubugingo bwa benshi.
Bosco Nshuti aganira na InyaRwanda.com, yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gufatanya n'abantu gushima Yesu Kristo 'watwitangiye akaduhuza n'Imana'. Yagize ati: "Hanyuma indirimbo icyo nashakaga kuvuga nifashishije Ijambo riboneka mu ba Abakorinto ba kabiri 5:21 rivunga ngo 'Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana. Nifuza gufatanya n’abantu gushima Kristo watwitangiye akaduhuza n'Imana". Ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'amezi 4 asohoye iyo yise 'Nzamuzura'.
Bosco Nshuti yakoze mu nganzo ashimira Yesu Kristo witangiye abatuye Isi