Marina wagiranye ikiganiro na YAGO TV SHOW ikorera kuri Youtube nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “Brigade ", yabajijwe impamvu abahanzi bakunda guhisha ko bari mu rukundo ntibanatangaze abo bakundana, agaragaza impamvu cyakora ahishura ko we amufite anahamya ko azakora ubukwe.

Marina yahishuye ko afite umukunzi anakomoza ku bukwe bwe
Yagize ati: “Ya njyewe mfite umucopain [umukunzi] what? biragutunguye kubera ko ari ubwa mbere mbyemeye? ntabwo mbyemeye kubera ko uvuze ngo turabihakana, mbyemeye kubera ko mufite. Yakomeje agira ati: “Ni ukuri mfite umukunzi nkunda cyane ". Yashimangiye ko azakora ubukwe, gusa yemeza ko atazi igihe buzabera ahamya ko yifuza kuzabyara abana batatu, gusa yirinze gutangaza amazina y'uwo bari mu rukundo.
Agaruka kuri BadRama yagize ati“Muri uyu muziki mba numva mukeneye hafi yanjye kuko kuva natangira umuziki urebye nyine twabaga turi kumwe ".
Yakomeje abishimangira ati: “Turaziranye ku buryo hari igihe kigera nkavuga nti ‘nkeneye musaza wanjye’ nkeneye BadRama iruhande rwanjye. Ariko nta kintu biba bitwaye kuko yansigiye murumuna w’iwe turabikorana ".
Muri iki kiganiro yabajijwe abantu bane yashimira maze mugusubiza, mu mazina yatanze hagarukamo Bad Rama. Hari aho yagize ati“Nashimira Uncle Austin, nkashimira BadRama cyane na team yose ya The Mane ". Yashimiye kandi abanyamakuru n’abafana be avuga ko buri muntu wese muri aba afite ikintu gikomeye yamukoreye.
“Brigade " ni indirmbo ya kabiri ashyize hanze nyuma yo gusaba imbabazi agasubira muri The Mane. Ni iya mbere ashyize kuri Youtube Channel ye, ibi bikaba bigaragaza ko hari amasezerano atandukanye n’ayo yari afitanye na The Mane yagiranye n’iyi nzu. Mbere, indirimbo ze kuri Youtube zabaga zashyizwe kuri channel ya The Mane. Iyi ndirimbo ye nshye izagaragara kuri Album nshya ari gukoraho atarabonera izina kuguza ubu.
