Chameleone umaze icyumweru mu bitaro akomeje kuremba cyane aho bivugwa ko inzoga nyinshi n’itabi aribyo nyirabayazana

Imyidagaduro - 23/08/2021 10:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Chameleone umaze icyumweru mu bitaro akomeje kuremba cyane aho bivugwa ko inzoga nyinshi n’itabi  aribyo nyirabayazana

Amakuru asa n’ataravuzwe ngo atangazwe , ariko byamenyekanye ko umuhanzi ufatwa nk’umunyabigwi muri muzika y’Afurika y’Iburasirazuba , Dr Jose Chameleone akomeje kurembera mu bitaro aho arwaye indwara y’umwijima n’igice cya Pancreas bikavugwa ko kunywa inzoga nyinshi ari inkomoko y’uburwayi.

Chameleone , amakuru avuga ko amaze mu bitaro  icyumweru nk’uko blizz ibitangaza, mu nkuru bavuga ko amasengesho n'imbabazi birakenewe kuri uyu muhanzi  kugira ngo umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba urusheho kuba mwiza, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone,  arimo ararwana n'indwara y'umwijima na pancreas hafi icyumweru cyose  nyuma yo kwisuzumisha umwaka ushize  agasanga afite ubu burwayi bukomeje kumuzahaza.


Blizz snoops yerekanye uburyo  Chameleone  aryamye muri kimwe mu bigo nderabuzima byigenga hafi y’aho atuye i Seguku. Amakuru aturuka imbere  mu binyamakuru avuga ko Chameleone ashobora  kuba yarahuye n’ubu burwayi bw’umwijima  na pancreas kubera kunywa cyane ibisindisha bivanze n’itabi.

 N'ubwo umufasha we  ,  Daniel Atim , ataramenyesha rubanda ubuzima bw’umugabo we  , Chameleone kuri ubu arimo kwitabwaho na Nyina .


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...