Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Kanama 2021, Kaminuza itanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi ya UGHE yatanze impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) ku banyeshuri baturuka mu bihugu 12 barimo abari n’abategarugori 13.
Saa cyenda z'amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo umuhango wo
gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri kaminuza ya UGHE wari
utangiye, ukaba wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID19.
Abitabiriye uyu muhango bakaba barimo Minisitiri
w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije,
Umuyobozi w’icyubahiro wa UGHE, Dr Paul Farmer, Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Prof
Agnes Binagwaho wanabaye Minisitiri w’Ubuzima.
Witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara
(Africa CDC), Dr John Nkengasong, abayobozi mu nzego zitandukanye
z’Akarere ka Burera iyi Kaminuza iherereyemo, abayobozi banyuranye b’iyi
kaminuza, abarimu, ababyeyi n’abasoje amasomo.
Mu butumwa butandukanye, bwatanzwe n’abantu banyuranye
bagiye muri uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi, bose bagiye bagaruka ku buryo
icyorezo kigishije abantu gukoresha ikoranabuhanga, bagaruka ku buryo abasoje
bize ijana ku rindi hifashishijwe uburyo bw’iyakure.
Bashimye abanyeshuri basoje kuba barabashije kwitwara
neza muri iki gihe kitoroshye cy’icyorezo cya COVID19 isi imazemo umwaka
n’igice urenga, bakabasha guhita binjira mu buryo bushya Kaminuza ya UGHE
yabashyiriyeho bwo kwiga, banabasaba kuzaba umusemburo w’impinduka mu isi y’ubuvuzi.
Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Dr. Agnes Binagwaho, yagaragaje ko ari iby’agaciro gakomeye kugira amahirwe yo gutanga
impamyabumenyi. Yagize ati: “Turi hano twese uyu munsi, ku bw’amahirwe n’umunezero
wo gushima abanyeshuri basoje amasomo, muri kaminuza ya UGHE muri uyu mwaka wa
2021.”
Agaragaza ko n’ubwo icyorezo cya COVID19 cyahinduye
byinshi, ariko ntagisumbye kwishimira ko babashije kubigeraho agira ati: “Ni iby’icyubahiro
kubaha ikaze mwese muri ibi birori. Nta kintu kiza gisumbye kwishimana muri
uyu muhango w’ingirakamaro, twese hamwe muri Kaminuza yacu nziza hano i Butaro n’ubwo
iki cyorezo cyatumye tubaho dutandukanye mu migabane itandatu igize isi.”
Akomeza abwira abasoje amasomo ko n’ubwo ibyo byose
byabaye ariko bahuriye hamwe ngo babashime. Dr. Agnes ati: “Nyamara twese turi kumwe
mu buryo bw’umwuka, mu kubashimira n’ibyo mwagezeho. Babyeyi nshuti za UGHE n’abanyamuryango, abo dushima none bafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu wo kubaka isi nziza
bashyiramo umuhate.”
Ashimangira uko amasomo abanyeshuri bahabwa
impamyabumenyi biyemeje kuyashyira mu bikorwa, ko ari mu kurushaho kunoza
serivisi z’ubuzima kuri bose no mu butabera. Agnes agaruka ku ruhande rw’abahabwa
impabumenyi agira ati: “Banyeshuri mwasoje amasomo yanyu, umuhate wanyu watumye
mwinjira muri UGHE. Guhera mu mwaka
washize mwahawe ibishoboka byose mu bumenyi n’uburyo bwo kubushyira mu ngiro.”
Yongeraho ati: “Mwize ko ibikorwa bifitiye igihugu
akamaro ari nkenerwa mu kongera urumuri mu muryango mugari ariko ibyo bigakorwa
ntagucika intege. Icyorezo cya COVID-19 cyatwigishije yuko ibikorwa
by’ubufatanye bitanga itandukaniro mu buzima no mu mibereho myiza.”
Agnes agaragaza ko mu gihe abantu bakoze badafatanije
hari ibyangirika agira ati:“Kandi iyo bitabayeho ingaruka mbi ziba zigomba
kubaho, reka rero mbagire inama ko mugomba gufatanya mukagira intecyerezo
z’ubufatanye, kandi mugahora muharanira gushaka iterambere mu bikorwa by’ubuzima
kandi mwimakaza uburinganire.”
Ababwira ko bagomba gukoresha ubumenyi bafite neza
kandi batagize n’umwe birengagiza agira ati:“Banyeshuri none mwasoje amasomo
yanyu muzakomeze gukurikiza ubumenyi mwahawe na UGHE burimo indangagaciro
y’imiyoborere no kutagira uwo musiga inyuma. Ntabwo iteka bizaborohera ariko
muzafashwa no kubaka ubufatanye n’umuryango mugari.”
Kaminuza ya UGHE yatanze impamyabumenyi z'icyicito cya 3 cya Kaminuza ku banyeshuri baturuka mu bihugu 12
N’ubwo bwose kandi abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi, Dr. Agnes yabibukije ko badasoje kwiga kuko icya mbere bagomba kuzirikana ari
uguhora bashaka ubumenyi, ngo babashe gutanga ubuvuzi bufite ireme kimwe no
gukora ibindi bikorwa bijyana n’ubuzima bafite intwaro ikomeye ishingiye ku bumenyi
bujyanye n’igihe.
Yagize ati:“Icy’ingenzi mutagomba kwibagirwa ni uguhora
mwihugura ngo mubashe kugendana na siyansi igezweho, kugira ngo mubashe gutanga
ibikenewe mu buzima bw’ikiremwamuntu kandi mwabaye abanyamugisha kuko mwahawe
umwanya wo kwiga ku bishobora n’ibituma abantu bahangayika, mwumvise neza uko
bisesengurwa n’uburyo bwo kubishakira ibisubiko mu cyubahiro, uburambe
n’iterambere ry’ikiremwamuntu.”
Mu gusoza, Dr. Agnes yibukije abanyeshuri ko ubu ari bwo
bahawe inshingano kuruta na mbere yo gutanga umusanzu mu gukiza no gutabara
ubuzima bw’abantu kandi bakibuka ko ‘uwabaye Intare ahora ari Intare’.
Umuyobozi w’Ikigo cya
Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr John Nkengasong
akaba n’inshuti
y’umuryango yagize ati: “Mbahaye intashyo zo muri Addis Ababa mu gihugu cya
Ethiopia, mbanje gushima abateguye ibirori by’uyu mwaka bakifuza ko nanjye mbigiramo uruhare
ni iby’agaciro gakomeye.”
Akomeza asobanura akamaro gakomeye k’iyi kaminuza y’ubuvuzi
ya UGHE ihererereye i Butaro agira ati:“UGHE ni kaminuza nziza iri guhindura
urwego rw’abayobozi b’ahazaza mu bijyanye n’ubuzima mu Rwanda no mu karere, none
abanyeshuri baturuka mu bihugu 12 basoje muri UGHE bagiye kuba umusemburo mwiza
w’ejo hazaza ha Africa.”
Agaragaza imbaraga zikomeye kaminuza ya UGHE
yakoresheje kugira ngo abanyeshuri babashe gukomeza amasomo yemeza ko yizwe
hifashishijwe ikoranbuhanga kugera basoje agira ati: “Mu gihe uyu mwaka wari
wasabaga kuwunyuramo mu nzira yo kurema udushya, iyi kaminuza yaremye inzira
nziza mu yafashishije abanyeshuri gukomeza amasomo, aho icyiciro cya mbere
kizwe ijana kurindi mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
John asobanura neza ko kuba UGHE yarakoze ibishoboka
byose ngo ibashe gutanga amasomo, ari uko izi agaciro k’uburezi mu iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse n’umuryango mugari, yongeraho kandi ko uburezi iyi kaminuza
itanga ari igisubizo ku mugabane wa Africa ikunze kwibasirwa n’indwara ku
kigero cyo hejuru.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel witabiriye uyu muhango, yatangiye ashima byimazeyo abitabiriye bose. Yagize ati: “Ni iby’icyubahiro kubana
namwe muri uyu mwanya wo kwishimira intambwe idasanzwe yo kwakira abandi
banyamwuga mu isi y’ubuzima.”
Akomeza asobanura neza impamvu y’ishimwe rimuri k’umutima
agira ati: “Muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ni ngombwa kwizera ko abari mu nzego
z’ubuzima bafite amahugurwa y’umwuga, atuma babasha guhanga udushya tugezwa kuri
bose, by’umwihariko kumenya ko urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 rugezwa kuri bose.”
By’umwihariko Dr Ngamije Daniel agaragaza ko abakenewe mu
ruhando rw’isi y’ubuvuzi bakwiye kuba bafite ubushozi buhagije bubemerera
guhangana n’ibibazo biriho n’ibizaza. Yagize ati: “Abo kandi bakeneye kwiga
uburyo bwo kuvumbura, gucunga no
kubungabunga uburyo butanga ibisubizo ku bibazo biriho n’ibizaza.”
Yongeraho kandi ko isi y’ubuvuzi igomba guhora
yiteguye guhangana kandi abayirimo bakarwana n’ibibazo ntavangura, ahubwo
bimirije imbere ubufatanye. Agira ati: “Mu gihe twitegura ibibazo by’ubuzima, ni byiza
kugira imbaraga nshya zibasha guhangana ni’byo bibazo bakaba kandi ari abantu
bimirije imbere uburinganire, ubufatanye no gusaranganya mu bacyeneye serivisi
z’ubuzima.”
Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine
yatangiye asobanurira agaciro k’intambwe abasoje bateye agira ati: “Ni
intambwe idasanzwe y’igikundiro ikwiye kubatera ishema.” Yanagarutse ku kamaro
k’uburezi bufite ireme agira ati:”Uburezi bufite ireme n’iterambere rishingiye
ku bumenyi ni bimwe mu nkingi zikomeye z’icyerecyezo cy’igihugu cy’u Rwanda.”
Akomoza ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku burezi
anaboneraho gushima kaminuza ya UGHE agira ati:”Umwaka n’igice w’icyorezo
watumye umwaka w’amashuri wose utakara bikaba ari igihombo gikomeye kuri ejo
hazaza h’ubukungu n’uburezi. Nyamara hamwe no guhanga udushya no kwifashisha
ikoranabuhanga, kaminuza y’ubuvuzi ya UGHE yabashije gukomeza kwigisha mu buryo bw’iyakure
ari nabyo byatumye duhurira hano ngo twishimire abanyeshyuri basoje icyiciro cya
gatatu cya kaminuza muri uyu mwaka wa 2021.”
Ibi birori kandi byo gushyikiriza impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu abanyeshuri 23 baturuka mu bihugu 12 barimo abari n’abategarugori 13, waranzwe n’ubuhamya bw’abanyeshuri bahagarariye abandi. Banasabye ko ubumenyi n’uburyo bafashwemo byazakorerwa barumuna babo, kandi nk’intare, bakaba bagiye gukora ibyo barahiriye no kubera ijwi abatagira ubavugira.
Nyuma yo kurahirira inshingano batorejwe, bigiye, kandi baherewe impamyabumenyi, Umuyobozi w’icyubahiro wa UGHE Prof Paul Farmer
yifurije abanyeshuri basoje amasomo kuzagira akazi keza mu buzima bushya bagiyemo.
TANGA IGITECYEREZO