Shaddyboo yahurijwe mu ndirimbo n’ibyamamare birimo Guchi, A.Y, Mbosso n’abandi bifuriza isabukuru nziza Rayvany

- 22/08/2021 11:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Shaddyboo yahurijwe mu ndirimbo n’ibyamamare birimo Guchi, A.Y, Mbosso n’abandi bifuriza isabukuru nziza Rayvany

Rayvanny yashyize kuri konti ye ya instagram amashusho agaragaramo Shaddyboo, A.Y, Guchi, n'ibindi byamamare bafatanya kuririmba indirimbo imwifuriza isabukuru nziza.

Shaddyboo ni nimero ya kabiri mu bo uyu muhanzi yashimye bagaragaye muri iyi ndirimbo nyuma ya Guchi wo mu gihugu cya Nigeria, ndetse harimo kandi n’umunye Congo Innoss B, Bahati wo muri Kenya, Ay, Mbosso, Juma Jux n’abandi.

Uyu munyamideli ufatwa nka ‘nimero ya mbere’ mu bakurikirwa kuri instagram mu Rwanda, yavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz  mbere agifasha mu bijyanye n’umuziki umuhanzi Rayvanny, ariko kuri ubu akaba nawe yarashinze inzu ye ifasha abahanzi ya Next Level Music.


Rayvanny ari mu bahanzi muri Afurika bakomeje kwigwizaho igikundiro. Umubano we na Shaddyboo nturasobanuka kugeza ubu, n’ubwo uyu muhanzi afite umukunzi ndetse bari kwerekana uburyohe bw’urukundo rwabo umunsi ku munsi.

Umuhanzi Rayvanny wanyuzwe n’ibyo inshuti ze zirimo Shaddyboo n’abahanzi batandukanye zamukoreye, yashyize amashusho kuri konti ye ya instagram bari kuririmba indirimbo imwifuriza isabukuru nziza, maze ababwira ko ari umuryango we.

A.Y ni umwe mu bahanzi bagaragara muri aya mashusho

Yagize ati: “Ibi birenze impano y’umunsi w’amavuko guturuka ku nshuti zanjye, njye nzita umuryango.’’

Umunyamideli Shaddyboo aherutse gutangaza ko agiye gusohora indirimbo, mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya instagram, yandika ashaka abakobwa bateye neza (sexy) bazagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.


Innoss'b ni umwe mu bagaragaye mu mashusho

Icyo gihe yagize ati: “Nkeneye abakobwa bari ‘sexy’ bazi no kubyina muri video y’indirimbo yanjye ". Yakomeje asaba ababishoboye kumwandikira. Uyu mubyeyi w’abana babiri, asanzwe ayoboye mu bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram mu Rwanda, bikaba byaramuhaye kwamamara, asinya amakontaro n’ibigo bitandukanye nka Ambasaderi wabyo.

Juma Jux ni umwe mu bahanzi bagaragaye muri aya mashusho

Shaddyoo agiye gusohora indirimbo


 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...