Indirimbo igaruka ku buzima bwa COVID-19 yitwa 'Tuzatsinda' yahuriyemo abahanzi batandukanye bagera kuri 13 bose baririmba mu njyana zinyuranye, yageze ahanze ikaba yashyizwe kuri shene y'umuhanzi uzwi nka Andy Bumuntu.
Nk’uko bigaragazwa, ikaba yarakozwe hagamijwe guhuza abantu mu bumwe, icyizere, no kugira imbaraga kandi ko mu bufatanye igihe kizagera ibintu bikongera gusubira uko byahoze.
Abahanzi bari muri iyi ndirimbo ni Andy Bumuntu, Yvan Buravan, Peace Jolis, Mani Martin, Masamba, Kivumbi, Niyo Bosco, Mike Kayihura, Clarisse Karasira, Israel Mbonyi, Jules Sentore, Mucyosounds na Alynsano.
Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro, iyoborwa na Cedrick Gitego ku nkunga y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na Mastercard Foundation.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'TUZATSINDA' YAHURIYEMO IBYAMAMARE MU MUZIKI NYARWANDA
Andy Bumuntu, Niyo Bosco, na Masamba Intore
Alyn Sano ubwo hafatwaga amajwi y'indirimbo muri Studio
Yvan Buravan
Andy Bumuntu
Kivumbi, Mucyo Sound na Peace Jolis
Clarisse Karasira na Niyo Bosco
Andy Bumuntu, Israel Mbonyi na Mike Kayihura
Mucyo Sound, Peace Jolis, Mani Martin, Alyn Sano
Israel Mbonyi, Clarisse Karasira na Andy Bumuntu