Kwizera Olivier, ni umwe mu bakinnyi bahamagawe
mu ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, yitegura umukino izahuramo na Mali uzabera i Agadir muri Maroc ku wa 1 Nzeri 2021, ndetse n’uwa Kenya uzabera i Kigali ku wa 5 Nzeri, mu mikino ibiri ibanza yo mu
itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.
Gusa, we ntibyamuhiriye kuko yaje kwirukanwa ‘azira kurara avugana n’umukobwa kuri instagram kandi ari mu mwiherero’. Byaje gusa n’ibitungura benshi nyuma yo kwirukanwa mu
mwiherero igitaraganya, nyamara awuhamagarwamo, Mashami yari yatangaje ko ari
uburyo bwo kumufasha kubera ibibazo yahuye nabyo, birimo gufungwa no gukatirwa
kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami yagize Ati: “Olivier ni
Umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru, afite byinshi, impano arayifite
kandi ntawe uyishidikanyaho. Nta mpamvu yo kumwangisha abandi cyangwa kumucira
imanza, si ko kumwubaka cyangwa gutuma aba umugabo kandi ntitwamugira igicibwa.
Ni igihe cyiza cyo kumwegera ngo tumuhanure."
Nyamara ibi byaje kurangira ibyari ukumufasha ‘bisa nk’aho
byabaye ibindi’ ubwo yirukanwaga haciye amasaha macye agiranye ikiganiro cyaciye
kuri instagram ku karubanda n’umukobwa witwa Shalon umaze kwamamara mu
myidagaduro kubera impamvu zinyuranye zirimo n’ibyagiye biba kubyamamare nawe
akagarukamo nka bamwe mu bahanzi bafunzwe, bamwe bakavuga ko uyu mukobwa yaba yarabigizemo uruhare.
Ibi byose rero kuva byaba, bigaragara ko hari abacyibyibazaho, bibaza niba kuvuganira kuri instagram n’umukobwa ari impamvu yatuma yirukanwa, aho byazamuye amatsiko ya bamwe bibaza niba mu mategeko bahabwa binjiye ikipe cyangwa bagiye mu mwiherero haba harimo iribabuza gukora nk’ibyo yakoze.
Uyu munyamakuru wa televiziyo Rwanda by’umwihariko mu gisata
cy’imyidagaduro, abinyujije ku rukuta rwe yagaragaje uko ahagaze, mu butumwa bwateye bamwe kwibaza byinshi. Igitecyerezo
cye bisa n’aho agihuriyeho na bamwe mu byamamare n’abandi banyamakuru barimo YAGO
n’umwe mu byamamare ku mbuga nkoranyambaga wiyise The Cat n’ubwo hari n’abandi
babibona ukundi.
Luckmanzeyimana yagize ati: “KWIZERA OLIVIER:Ndumva ntakosa yakoze, Niba buri wese yaragumanye
telephone ye mu mwiherero, agomba kuyikoresha mu buryo yifuza kuko ni telephone
ye si iyo kuri Reception!
Ahubwo kuki ababishinzwe batabatse telephone
zabo niba batekereza ko zahungabanya umwiherero w'abakinnyi???"
Akimara gushyiraho ubu butumwa, umunyamakuru waciye mu bitangazamakuru binyuranye kuri ubu wikorera ku giti cye uzwi nka YAGO, kuri shene ya Youtube, yagize ati: “Umurongo urimo nanjye niwo ndimo @luckmannzeyimana Gusa biracyagoranye Kubyumva inaha
iwacu Peee [Ni AGATERERANZAMBA KA NYINA WA NZAMBA]."
YAGO nawe bigaragara ko atumva neza ibyabaye yongeramo n’ijambo rigira riti “Ino aha iwacu ". Mu bigaragara, aba banyamakuru bagaragaje ko bari bakeneye kumenya byimbitse kuri uku kwirukanwa kwa Olivier Kwizera. ‘Wasanga hari n’abandi bakibyibazaho’.
Uwiyise The Cat Babalao, umenyerewe cyane
mu myidagaduro yo gushyushya abantu, kuri iyi ngingo nawe yagaragaje ko atumva
niba koko impamvu yabiteye ari telefone kuko ibaye ariyo byaba bitumvikana kuko
ari iy’umuntu ku giti cye kandi yitwaza ahantu hose, igakoreshwa icyo nyirayo
yifuza kitabangamiye rubanda ati: “Nanjye ni uko mbyumva niyo mpamvu yitwa
Mobile."
Ibitecyerezo byinshi byatanzwe birimo no
kuba ‘imyitwarire ya Olivier idafatika’, bigaragaza ko abantu bacyeneye kumenya
ibijya mbere mu mwiherero by’umwihariko n’impamvu uyu musore yaba yarahamagawe
hakemezwa ko ‘ari uburyo bwo kumufasha’ mu gahe gato agatabwa hanze y’umwiherero.Igitecyerezo ‘bwite’ cya Luckmannzeyimana kigaragaza ko ‘atumva impamvu nyakuri’ Kwizera Olivier yirukanwe
Yago nawe yagaragaje ko ari mu mujyo umwe na Luckmannzeyimana yongeraho ko bikigoranye ‘ino aha’ . Undi nawe yagaragaje ko ‘cyeretse igihe yaba yararenze ku mabwiriza ya Coaching, ariko nabyo byagakwiye gutangarizwa ba nyirabyo abaturage, kuko ikipe ni iy’igihugu si iy'umuntu umwe’.
The Cat nawe yagaragaje ko yumva telefone itagakwiye kwirukanisha umuntu, undi aramwunganira agaragaza ko ‘umuntu afite uburenganzira bwo kuvugana n’uwo ashaka cyeretse niba ari iyo kugira urwitwazo ashaka kugaragaza ko haba wenda hari indi mpamvu itazwi’
Undi we yashyizeho igitecyerezo kigaragaza ko ibintu bishobora gukorwa ari akantu gato, bikaba byagira ingaruka kuri benshi batabigizemo uruhare. Agaragaza ‘ko hari abayobozi bitazorohera kujyanirana n'abato nabo bari kujyanirana n'isi yabo’.
