Nyuma y’imyaka icyenda nta mukinnyi utari umunyarwanda ikinisha, byanatumye isubira hasi ku ruhando nyafurika, APR FC igiye kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga nk'uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wayo Masabo Michel.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, umunyamabanga wa APR FC, Masabo yavuze
ko ikipe bafite nigera mu kwezi kwa Mbere 2022 nta musaruro ugaragara itanze
bazashakisha umukinnyi wese ufite ubushobozi yaba Umunyarwanda cyangwa
umunyamahanga.
Masabo
yavuze ko igihe umusaruro uzaba udashimishije, umukinnyi wese aho azaba
aherereye hose bazamuzana mu rwego rwo kugarura igitinyiro cya APR FC ku
ruhando mpuzamahanga.
Mu kiganiro
yagiranye na B&B FM UMWEZI, Masabo yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC
bwiyemeje kuzana abanyamahanga igihe ikipe bafite yaba idatanze umusaruro
kugeza mu kwezi kwa mbere.
Yagize
ati: ”Yego, ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwemeje ko mu kwezi kwa mbere nitubona
umusaruro udashimishije, tuzongeramo umukinnyi uwo ariwe wese tuzabonamo
ubushobozi”.
Umunyamakuru
yahise amubaza ati "N’umunyamahanga se?", Masabo ati "Yego ufite ubushobozi
wese”.
Uyu
muyobozi yavuze ko muri CAF boherejeyo urutonde rw’abakinnyi 28 kandi barahawe
40 ariyo mpamvu mu kwezi kwa mbere bazongeramo abandi.
APR
FC kandi yiyemeje kugarura ikipe y’abagore yari yarasheshwe, agaruka kuri iyi
ngingo, Masabo yagize ati: “Yego ikipe y’abagore ya APR FC turi tayari
kuyitangiza cyane ko yahozeho rero nta kibazo biduteye tugiye kubikoraho rwose”.
Kuva
mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha
abakinnyi b’abanyamahanga bitewe n’uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko
ntibatange umusaruro ukwiye ndetse no gushaka kubakira ubushobozi ikipe
y’igihugu.
Gusa,
kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagiye yitwara
neza imbere mu gihugu ariko yagera hanze mu mikino nyafurika ntirenge umutaru.
Nyuma
y’umusaruro mubi wakunze kuranga iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga, haba
CECAFA na CAF Champions League, byaravuzwe ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangiye
gutekereza kuva kuri politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa ahubwo ikinjizamo
n’abanyamahanga batanga itandukaniro.
Uyu mwaka, APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League nyum yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, aho izabanza guhura Mogadishu yo muri Somalia hanyuma ikurikizeho Etoile du Sahel yo muri Tunisia.
Iyi kipe y'Abanyarwanda gusa nibigera mu kwa mbere idatanga umuasaruro uhagije, APR FC izagura abakinnyi b'abanyamahanga
APR FC mbere ya 2012 igikinamo abakinnyi b'abanyamahanga
TANGA IGITECYEREZO