RFL
Kigali

APR FC igiye kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/08/2021 19:40
2


Nyuma y’imyaka icyenda nta mukinnyi utari umunyarwanda ikinisha, byanatumye isubira hasi ku ruhando nyafurika, APR FC igiye kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga nk'uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wayo Masabo Michel.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, umunyamabanga wa APR FC, Masabo yavuze ko ikipe bafite nigera mu kwezi kwa Mbere 2022 nta musaruro ugaragara itanze bazashakisha umukinnyi wese ufite ubushobozi yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Masabo yavuze ko igihe umusaruro uzaba udashimishije, umukinnyi wese aho azaba aherereye hose bazamuzana mu rwego rwo kugarura igitinyiro cya APR FC ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM UMWEZI, Masabo yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje kuzana abanyamahanga igihe ikipe bafite yaba idatanze umusaruro kugeza mu kwezi kwa mbere.

Yagize ati: ”Yego, ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwemeje ko mu kwezi kwa mbere nitubona umusaruro udashimishije, tuzongeramo umukinnyi uwo ariwe wese tuzabonamo ubushobozi”.

Umunyamakuru yahise amubaza ati "N’umunyamahanga se?", Masabo ati "Yego ufite ubushobozi wese”.

Uyu muyobozi yavuze ko muri CAF boherejeyo urutonde rw’abakinnyi 28 kandi barahawe 40 ariyo mpamvu mu kwezi kwa mbere bazongeramo abandi.

APR FC kandi yiyemeje kugarura ikipe y’abagore yari yarasheshwe, agaruka kuri iyi ngingo, Masabo yagize ati: “Yego ikipe y’abagore ya APR FC turi tayari kuyitangiza cyane ko yahozeho rero nta kibazo biduteye tugiye kubikoraho rwose”.

Kuva mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bitewe n’uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye ndetse no gushaka kubakira ubushobozi ikipe y’igihugu.

Gusa, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagiye yitwara neza imbere mu gihugu ariko yagera hanze mu mikino nyafurika ntirenge umutaru.

Nyuma y’umusaruro mubi wakunze kuranga iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga, haba CECAFA na CAF Champions League, byaravuzwe ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangiye gutekereza kuva kuri politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa ahubwo ikinjizamo n’abanyamahanga batanga itandukaniro.

Uyu mwaka, APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League nyum yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, aho izabanza guhura Mogadishu yo muri Somalia hanyuma ikurikizeho Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Iyi kipe y'Abanyarwanda gusa nibigera mu kwa mbere idatanga umuasaruro uhagije, APR FC izagura abakinnyi b'abanyamahanga

APR FC mbere ya 2012 igikinamo abakinnyi b'abanyamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fils iradukunda2 years ago
    Ni ukuri abana babanyarwanda ntacyo batabahaye ariko byaranze Umukinnyi utanga challenge kuri aba bana bacu barakenewe cyne kuko baracyafite byinshi byo kwiga Kwiga ni ukwigana
  • Kagabika erickesen2 years ago
    Apr izaba ikoze muzadushakire uyu mwana w'umuhungu. Ukora challenge nkiza Joshua lG yitwa comedian_250





Inyarwanda BACKGROUND