Kuva
tariki ya 14 Werurwe 2020, ni bwo Abafana bakumiriwe kujya ku bibuga nyuma y'uko
mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus, kuva icyo gihe ibikorwa byinshi by’imikino byarahagaze, gusa bisubukurwa gake
gake kugeza ubu ubwo hari imikino irimo Basketball na Volleyball yamaze
kwemererwa kwakira abafana bake bipimishije.
Mu
kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021,
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko bamaze kwemerera
FERWAFA kugarura abafana kuri stade.
Yagize
ati “Twatangiye kwakira ubusabe bwa za federasiyo, na federasiyo y’umupira
w’amaguru (FERWAFA) na bo twabonye ubusabe bwaho hirya y’ejo, tubwigaho. Inama
twabagiriye cyangwa se igisubizo twari twabahaye ni uko abafana bazaba bahari
ariko ingamba twashyizeho ni izituma Abanyarwanda tubarinda, umutekano wabo
cyane cyane n’ubuzima bwabo ".
Minisitiri
Munyangaju yashimangiye ko n'ubwo bamaze gutanga ubwo burenganzira bwo kugarura
abafana ku kibuga, hakiri kwigwa uburyo bizakorwamo kuko bitandukanye no mu
yindi mikino, aho Kigali Arena ifite uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu
kugura amatike.
Yagize
ati “Icyo tutararangiza kwigaho dufatanyije hamwe, iby’ibanze byaremewe, ariko
tugomba gushyiraho izo ngamba tuziganiriye na bo, zo kumenya ngo harajyamo
abafana bangana gute? Ese Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha
ubuhe buryo kuko urugero nko muri Arena, barakoresha e-ticketing.
“Ese
noneho kuri stade tuzakoresha ubwo buryo? Niba buhari abe ari bwo dukoresha
kugira ngo dushyireho ingamba zose zishobora gutuma nta muntu ushobora
kwandurira kuri stade cyangwa abe yahagirira ikibazo. Kuba ufite urukingo
ntibivuze ko utarwara, ntibivuze ko utakwanduza ".
U
Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya mbere akomeye muri Afurika mu mukino wa Volleyball
na Basketball, abafana bemerewe kujya kureba iyi mikino muri Kigali Arena, ni
abipimishije COVID-19 kandi bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko ari
bazima.
Ku
Banyarwanda, basabwa kandi kuba barakingiwe nibura urukingo rwa mbere mu gihe
abatarakingirwa, bashyiriweho uburyo bizakorwamo.
U Rwanda ruzakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, uzaba tariki ya 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uretse uyu
mukino, biteganyijwe ko mu mpera za Nzeri hazatangira Shampiyona y’Icyiciro cya
Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2021, mu gihe tariki ya 16 Ukwakira ari bwo
hazatangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo mu mwaka w’imikino wa
2021/22.

Abafana bakomorewe kugaruka ku bibuga
