Wa mukobwa wakuyemo isutiye akereka Juno Kizigeza amabere yahishuye icyahise gikurikiraho benshi bibazaga-VIDEO

Imyidagaduro - 21/08/2021 1:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Wa mukobwa wakuyemo isutiye akereka Juno Kizigeza amabere yahishuye icyahise gikurikiraho benshi bibazaga-VIDEO

Umukobwa witwa Ezee da Houston wavugishije binshi nyuma yo kwigaragaza mu buryo budasanzwe mu mashusho y’indirimbo ‘Please Me’ ya Juno Kizigeza, yahishuye icyakurikiyeho nyuma yo gukuramo isutiye akeraka amabere ye uyu muhanzi.

Kayugi Eunice Musabe uzwi nka Ezee Daring ibi yabigarutse ho mu kiganiro yagiranye na YAGO TV SHOW. Muri iki kiganiro yagarutse kuri byinshi anakomoza ku cyakurikiyeho nyuma yo gukoramo isutiye akera amabere ye Juno Kizigenza.


Yakuyemo akarega yereka Juno Kizegenza amabere

Yago hari aho yageza avuga ko ikibazo abajije ari cyo asorejeho maze aramubwira ati: "Iriya ndirimbo ijya kurangira hari akaboro wafunguye n’iki cyakurikiyeho?". N’ubwo ateruye ngo akavuge mu mazina aka kantu ni isutiye (akarega) kuko nk'uko bigaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ku munota wa 2 n’amasegonda 58 iyi nkumi iba yambaye akenda k’imbere gato cyane [G-string] konyine hasi. Agaragara asutamye mu maguru ya Juno Kizigenza uba wicaye maze agahita afungura isutiye aba yafungiye mu ijosi no mu mugongo akereka amabere uyu muhanzi indirimbo igahita irangira.


Yahereye mu mugongo afungura iyi sutiye 

Mu gusubiza iki kibazo Ezee da Houston yagize ati: "Hahise hakurikirahao gutaha akana iwabo akandi iwabo ". Yago yongeye kumubaza ahantu Juno yarebaga aramusubiza ati: "Hari he? Ntabwo wowe wahabonye?". Yakomeje agira ati: "Ugereranyije wowe yarebye iki, yarebye ibinono, yarebye ibiki? Ahahaha yarebye ibihari ". Yashimangiye ko ibyo abantu babonye yerebye koko yabirebye. Mu mashusho bigaragara neza ko Jono Kizigenza yarebye amabere y’uyu mukobwa.


Yatatse Juno Kizigenza avuga ko ari mwiza aseka neza n'ibindi anahishura ko amakunda

Yahishuye ko mu ifatwa ry’amashusho ya “Please Me " Ariel Wayz yari ahari maze Yago baganiraga amubaza niba nta jisho ribi yigeze amureba amusubiza bwangu ati: "Ry'iki se mu gihe abona umuntu we ari gutwika ". Abajijwe kugira icyo avuga kuri Juno Kizigenza, yamutatse ati: "Juno ni umwana mwiza cyane, Juno ni mwiza ni cyo cya mbere, aseka neza, agenda neza, yambare neza Mana we aririmba neza Juno mauh!"


Yavuze ku nseko ya Juno 

Yongeye amuha bizou maze aramwihanganisha nyuma y'uko hashize iminsi abuze mushiki we ati: "Ndamwihanganisha ndagukunda nzakomeza kukuba hafi mu bihe ibyo ari byo byose ndagukunda ndagukunda ukomere ".

Yemeye ko ibishushanyo abantu babonye afite ku mubiri we abifite koko abajijwe niba yarabishyizeho ari mu Bushinwa cyangwa mu Rwanda yanga kugira icyo ibivugaho. Yavuze ko ari mwiza yaba abyutse, cyangwa asinziriye. Agaruka ku bijyanye n'uko yahuye na Juno Kizigenza bwa mbere, yavuze ko yahuriye nawe kwa Ariel Wayz usanzwe ari inshuti ye nyuma uyu muhanzi akabona ajyanye n’indirimbo ‘Please Me’ bakumvikana agahitamo kumwifashisha.

Yongeye kugaruka ku bamwikomye nyuma y'uko indirimbo ‘Please Me’ igiye hanze ati: "Reka nkubwire ikintu ntabwo nzababuza kunyanga, sinzababuza kunyumva nabi, sinzababuza icyo aricyo cyose, nzakomeza ukuri muri njye ntabwo nitaye ku byo abandi bakora cyangwa bavuga nzi uwo ndiwe". Hari aho yageze n’uburakari bwinshi mu rurimi rw’Icyongereza yihanangiriza abirirwa bamuvuga cyane cyane abakobwa ashimangira ko ibyo bakora byose ngo bamusubize hasi batazabigeraho.


Uyu mukobwa yaririmbye no muri korari 

Hari n'aho yageze anenga abavuze ko yaririmbaga muri korari ariko akaba yigaragaza mu buryo budasanzwe mu mashusho y’indirimbo, ati: "Ngo video? Reka mbanze nenge abavuze ngo ngeye ndirimba muri korari ngo ibiki n’ibiki.. so what? Niba nararirimbaga muri korari ni icyaha nakoze? Kuki abantu babifata nk'aho ari Big deal? Ntabwo ari icyaha nakoze, ntabwo ari umuntu nishe ahubwo ni ikintu kiza ". Yasubije abavuze ko adateye neza abasaba kuzaza kubivugira imbere ye.

REBA HANO UKO UYU MUKOBWA YERUYE AKABISOBANURA

REBA HANO INDIRIMBO YA JUNO KIZIGENZA UYU MUKOBWA AGARAGARAMO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...