Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC, Tuyisenge Jacques, yasabye anakwa umukunzi we Musiime Recheal Jordin mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we Jordin mu birori byabereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Abitabiriye ibi birori babanje kwipimisha COVID-19 mu gihe nyuma yabyo, bafashe imodoka berekeza mu Karere ka Rubavu, ahabera gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, Tuyisenge Jacques n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin bazasezerana imbere y’Imana, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko tariki ya 18 Gashyantare 2021 mu murenge wa Kimihurura. Ubukwe bwa Tuyisenge na Jordin bwasubitswe n’icyorezo cya Coronavirus kubera ko nta bantu bari bemerewe kwitabira ibirori muri icyo gihe bituma budakorwerwa igihe cyari cyateganyijwe.
Nyuma
y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021 iyobowe na
Perezida Kagame, bivuga ko imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa
rikorewe imbere y‘Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero bisubukuwe, ariko
bikitabirwa n’abantu batarenze 50, ndetse ko
abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu
masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda
COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara
agapfukamunwa neza), uyu mukinnyi yahise afata icyemezo cyo gusubukura gahunda
y’ubukwe bwe na Jordin buzaba kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko, yari mu bari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021. Ariko yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa Sita kugira ngo ajye kwitegura ubukwe buzabera mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.
Tuyisenge
wari kapiteni w’Amavubi yitabiriye CHAN 2020, ndetse akagarukira muri ¼ nyuma
yo gutsindwa na Guinea 1-0, yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda no hanze
yarwo, arimo Kiyovu Sports, Police FC, Gormahia, Petro-Atlético de Luanda na
APR FC.
Tuyisenge Jacques yasabye anakwa umukunzi we Jordin
Ibi birori byabereye mu murenge wa Ndera muri Gasabo
Gusezerana imbere y'Imana biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu
Muri Gashyantare ni bwo Tuyisenge na Jordin basezeranye imbere y'amategeko
TANGA IGITECYEREZO