RFL
Kigali

Ambasaderi wa Amerika muri Tanzania yavuye mu modoka ajya kugura ikigori cyokeje ku muhanda agenda akirya-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/08/2021 19:57
2


Hari abayobozi bo ku rwego rwo hejuru usanga bicisha bugufi cyane bagasabana n'abaturage bakaba bajya no ku isoko guhaha badatumye. Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzaniya, Donald Wright, yageze ku bana bacuruza ibiribwa ku muhanda ava mu modoka agura ikigori cyokeje arakirya.



Kuwa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021 amafoto ya Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzaniya yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ari kugura ikigori ubwo yari arimo gutembera ibice bimwe na bimwe bya Tanzania. Ubwo yari ari mu nzira yerekeza Iringa yaje kubona abana bacuruza ibyo kurya birimo: ibirayi, ibijumba, ibisheke n'ibigori byokeje ahita agura ikigori.

Amb. Donald Wright avuga ko yaguze ikigori kandi ko yashimishijwe n'ibice yari yatembereyemo, ati "Naguze ikigori cyokeje. Nashimishijwe cyane n'ubwiza bw'ahantu nyaburanga muri kariya gace k'igihugu ndetse n'ubucuti bwa buri wese duhuye. Tanzaniya ni nziza  rwose".








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana JMV2 years ago
    Hari abantu batajya bigora,bararebye basanga mu nda nta byumba bibamo.
  • Bizimana froduard2 years ago
    Amb DONALDO wright ndamushimira ko yicishabugufi kandi atanga urugero rwiza kuri burimuntu wese





Inyarwanda BACKGROUND