RFL
Kigali

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w'Umuco na Siporo yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2021 18:31
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w'Umuco na Siporo witabye Imana azize uburwayi.



Amakuru agera ku InyaRwanda.com avuga ko Amb. Joseph Habineza benshi bari bazi nka Joe Habineza yari amaze igihe arwaye,  akaba yarivurije mu gihugu cya Nigeria, ahava yerekeza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye. Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo n'abo mu gisata cya Siporo n'Imyidagaduro bagaragaje ko bazahora bibuka ibyiza yakoze akiriho birimo guharanira iterambere rya Siporo mu Rwanda ndetse guteza imbere umuziki.


Amb. Joseph Habineza yitabye Imana azize uburwayi 

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND