Umushumba w’itorero rya Zion Temple, Dr Paul Gitwaza mu mboni ze asanga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bintu ikeneye ku isonga harimo inzu z’imbohe zihagije ndetse agiriwe ubuntu bwo kuba umujyanama wa Perezida wa Congo iri mu nama za mbere yamugira.
Apotre Gitwaza kuri ubu uherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Dallas yatangaje ko mu bintu abona Congo ikeneye harimo inzu z’imbohe
zihagije, ibi akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube yitwa Papa Legend TV.
Uyu mushumba wabajijwe ibibazo bitari bicye muri iki kiganiro, yabajijwe icyo yakora aramutse abaye Perezida wa Congo, abihungira kure,
agaragaza ko we yaremewe gukora umurimo w’Imana, yongeraho ati "Reka nsubize mu gihe
naba mbaye umujyanama wa Perezida wa Congo".
Yagize ati: ”Inama ya mbere njyewe naha Perezida wa
Congo ni iyi nasaba Perezida wa Congo kubanza gusengesha igihugu cyose gusaba
Congo ngo buri muntu wese wemera Imana
abanze apfukame asabe imbabazi, abanyekongo bose babanze begere Imana batungane.”
Akomeza agaruka ku cya kabiri yakora mu gihe yaba ari umujyanama w’umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa ati: ”Ndi umujyanama wa Perezida namusaba kunga abanyekongo buri bwoko bukiyunga n’abanyekongo bakiyunga.”
Agaragaza kandi ko iki ari ikintu yashyiramo imbaraga nyinshi abishimangira
agira ati: ”Nabishyiramo imbaraga cyane nkashyiraho Minisiteri y’Ubumwe n’Ubwiyunge
noneho abantu bagahurira hamwe bagakora.”
Inama ya gatatu Gitwaza yaha Umukuru w’igihugu cya Congo-Kinshasa mu gihe yaba ari umujyanama we agaragaza ko ari ukongera inzu z’imbohe ati: ”Inama ya gatatu namuha ni ukongera inzu z’imbohe zajya zifashishwa mu gufunga abantu biba barya ruswa ndetse badatungana.”
Gitwaza asobanura iyi ngingo y’inzu z’imbohe agira ati: ”Igihe inzu z’imbohe
zaba zimaze kuba nyinshi abantu bagafungwa umuntu atarebye ngo ni mwene wabo
cyangwa ni iki, byatuma abandi batinya noneho umunyekongo wese agakora yaba
uw'imbere n'uba hanze bose bagahabwa gukorera mu gihugu gifite amategeko n’ubwigenge.”
Gitwaza yanzura kuri iki kibazo yarabajijwe yabaye nk'ukora incamake z’inama
zose yagira Perezida wa Congo Kinshasa agira ati:”Ni byo bintu bitatu: kwiyunga n’Imana,
kwiyunga n’abantu no gufunga abanyabyaha.”
Apostle Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse
kuwa 15 Kanama 1971, ni umunyarwanda w’umupasiteri, umuvugabutumwa mpuzamahanga,
umushakashatsi n’umwarimu, akaba ari nawe mushumba w’itorero rya Zion Temple Celebration Centre ku
isi.
Zion Temple ni rimwe mu matorero akomoka muri Africa rifite umuvuduko wo kwaguka uri hejuru, rikaba rimaze guhindurira ubuzima bw’umwuka n’ubufatika bwa benshi muri Afrika no hanze yayo. Gitwaza kandi yashinze Minisiteri y’Ivugabutumwa 'Authentic Word Ministries' itegura ibiterane mpuzamatorero kandi mpuzamahanga, ifite radiyo na televiziyo ndetse n’amashuri n’ibitaro.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO APOTRE GITWAZA YATANGARIJEMO INAMA YAGIRA PEREZIDA WA CONGO
TANGA IGITECYEREZO