RFL
Kigali

Bite bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yaje ari igisubizo ku bakora umuziki wa Gospel ikaba imaze iminsi itumvikana?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/08/2021 15:22
0


Abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakubwiraga ko ari igisubizo kuba baratekerejweho n’abategura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live bakaba nabo bari babonye amahirwe yo gutaramira abanyarwanda ndetse bakabasha kubasangiza ubutumwa bwiza, gusa kuri ubu iki gikorwa ntikikiri kumvikana.



Abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni bamwe mu badakunda gutekerezwaho igihe abafatanyabikorwa baje, nyamara banyura benshi mu buryo bwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi binyuze mu butumwa banyuza muri izo ndirimbo. Igikorwa cyo kubashyigikira cya Rwanda Gospel Stars Live cyaje ari igisubizo ku bahanzi bakora Gospel kuko abenshi bakitabiriye ndetse no mu biganiro bagiranye n’itangazamakuru bashimiye cyane Rwanda Gospel Star Live yabatekerejeho.

Rwanda Gospel Stars Live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y'abikorera  ariyo Metts Rwanda Service yaje ifite intego mu bigaragara yo gufasha no gushyigikira umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iki gikorwa mu bigaragara hari harimo amahirwe ku muhanzi kuko umuhanzi afite numero imuranga ndetse na Code ku buryo abakunzi be bashobora kumutora ku bushobozi bwose buri umwe afite maze ayo mafaranga umutoresheje akajya ku mufuka we ndetse ukaba unamuhaye amahirwe yo kuza muri batatu ba mbere.


Nk'uko biteganyijwe, muri aba bahanzi hazahebwa batatu ba mbere ndetse n’abahanzi 2 mu bakizamuka aho uwa mbere azahembwa Miliyoni 7 Frw, uwabaye uwa kabiri ahembwe miliyoni 3 Frw naho uwa gatatu akazahembwa miliyoni 1 Frw.

Muri ibi bihembo n’inkunga abahanzi bazahabwa n’abakunzi babo binyuze mu cyiswe Rwanda gospel stars live yise Vote & Support ndetse n'ibindi bizagenda biboneka bitangwa n’ibigo bitandukanye ku nyungu zo gufasha umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza bizajya bijya ku mufuka we.

Gusa abakunzi b’aba bahanzi batangiye kwibaza byinshi kuri iki gikorwa na cyane ko hashize iminsi itari micye nta makuru yacyo ari gutangazwa. Umwe mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa yabwiye InyaRwanda.com ko nabo nta makuru mashya bari guhabwa. Ni mu gihe abakunzi b'umuziki wa Gospel bakiranye yombi iki gikorwa kuko gishyigikira abahanzi babo babagezaho ubutumwa bwiza ndetse bakaba bari kuzabataramira mu ndirimbo zabo zibafasha.


Biteganyijwe ko Miliyoni zirindwi z’amafarantga y’u Rwanda (7,000,000 Frw) azashyikirizwa umuhanzi uzaba yahize abandi kugira umushinga mwiza, akazayashyikirizwa mu muhango uzaba tariki 30 Nzeri 2021, bikaba bigenda bisatira iyi tariki nta gikorwa kiri kuba ari nayo mpamvu yatumye InyaRwanda.com twegera abategura iki gikorwa tubabaza impamvu iki gikorwa kitakiri kumvikana nka mbere.

Mu gushaka kumenya amakuru y’iki gikorwa mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n’umwe mu bayobozi bategura Rwanda Gospel Stars Live yavuze ko hari hajemo imbogamizi ndetse n’abahanzi hari ibyo basabye bitandukanye ukongeraho n’ibigomba kongerwamo bisaba ko bongera bakicara bakabitekerezaho bakaganira.

Yavuze kandi ko mu gihe cya vuba bazatangaza byinshi byerekeranye n’iki gikorwa. Yagize ati: ’’Ni byo hari ibyo abahanzi basabye ko byakongerwamo dutekereza n’uburyo twabihinduramo bikaza binogeye abanyarwanda. Ubwo rero turahura tubiganire ntabwo byarenga iki cyumweru tutabibatangarije.’’


Mu kiganiro n’itangazamakuru abategura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live bari basobanuye intego y’iki gikorwa bagira bati: ’’Byagaragaye ko abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batagira urwego na rumwe rubitaho kandi indirimbo zabo zifasha abanyarwanda barenga 85% ugereranyije n’abanyarwanda batuye igihugu.

Ugasanga bahora mu bukene ndetse bigatuma babura ubushobozi bwo gukora indirimbo zabo ndetse rimwe na rimwe bigatuma bacika intege ugasanga bagwa no mu bishuko by’isi. Rwanda gospel stars live ije nk’igisubizo kuko  nyuma yo kuyimurika hagiye gutoranywa abahanzi 10 ndetse n’abandi bakizamuka mu gihugu".


"Ubundi bakazakora imishinga ndetse bakazaniyerekana ubwo abanyarwanda bazajya babatora bakoresheje ubutumwa bugufi. Abahanzi icumi (10)ba mbere ndetse n'abandi 5 bakizamuka bazajya batorwa ndetse banashyigikirwe n’abakunzi babo ku bufatanye na Valwallet abakunzi b’abahanzi ba gospel bazajya babatora bifashishije *544# ".

Uyu murongo bazajya bifashisha Adam Tchelezo, Operations Manager wa Valwallet yanawumuritse ku mugaragaro aho yeretse abari baraho ko watangiye gukora ariko abantu bakazatangira gutora abahanzi bamaze kumenyekana.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND