Kigali

Ingamba nshya mu ikipe nshya: Messi ashyize imbere igikombe cya Champions League kuruta ibindi uyu mwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/08/2021 13:46
0


Rutahizamu w’umunya-Argentine uherutse gusinyira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 21, yahishuye imishinga mishya afite mu ikipe nshya irangajwe imbere no kwegukana igikombe cya UEFA Champions League muri uyu mwaka w’imikino.



Messi avuga ko abizi neza ko abafana ba PSG bakeneye ibirenze ibyo bagezeho mu myaka ishize kandi nawe ariyo ntego nyamukuru yamuzanye i Paris. Aganira na beIN Sports, uyu munya-Argentine yagize ati: 

Nizeye ko PSG iri kwitegura kongera kwigaragaza cyane kuruta uko yigaragaje mu myaka ishize, mfite inzozi n’inyota yo kongera kwegukana Champions League. Mbijeje ko nzakora ibishoboka byose kugira ngo iyi kipe igere ku ntego yiyemeje, ndabizi ko bisobanuye byinshi ku ikipe, kuri njye ndetse no ku bafana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, ni bwo Umunya-Argentine ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yakiniye imyaka 21.

Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaifi, yavuze ko kugira Messi bizafasha iyi kipe gukora amateka ku Isi. Yagize ati “Nishimiye ko Messi yahisemo kuza muri Paris St-Germain kandi dutewe ishema no kumuha ikaze i Paris hamwe n’umuryango we”.

Messi w’imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka muri PSG. Messi ufite amateka akomeye i Catalonia yari amaze imyaka 21, yatsindiye Barcelona ibitego 672 mu mikino 778, anayifasha kwegukana ibikombe 35 bitandukanye birimo ibya Champions League, iby’Isi ndetse n’ibya La Liga.

Messi akomeje imyitozo mu ikipe ye nshya ya PSG


Intego ya mbere Messi afite ni uguhesha PSG Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND