RFL
Kigali

Christopher yasohoye indirimbo nshya ‘Mi Casa’ y'umuntu ubwira umukobwa wamunyuze mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/08/2021 10:37
0


Mi Casa ni indirimbo nshya Christopher yari itegerejwe na benshi kuva igihe uyu muhanzi yatangiye integuza yayo abantu batangiye kwibaza uko izaba imeze n’uburyo izaba iririmbwemo cyane ko abantu benshi bari bakumbuye kumva indirimbo nshya y'uyu muhanzi uri mu bahanzi nyarwanda bafite ijwi ryiza cyane.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO MI CASA YA CHRISTOPHER

'Mi Casa' yakiriwe neza n’abatari bake urebeye ku bamaze kuyishyiraho ibitekerezo beretse uyu muhanzi ko bari bamukumbuye banamushimira ku bw'igihangano cyiza yabakoreye mu buryo bunabyinitse. Ni indirimbo wumva umudiho wayo ukagukurura ukisanga wabyinnye bikaba byiza uri kumwe n’umukunzi na cyane ko n’ijwi ryayo ririmo ubuhanga.


Mu kiganiro gito umuhanzi Christopher yahaye InyaRwanda.com yasabye abantu kujya kuri konti ye ya youtube Topher Muneza bakareba indirimbo nziza yabakoreye anavuga ko yashakaga guha abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda umuziki mwiza ndetse mu buryo bushya butari bumenyerewe. Yasobanuye igisobanuro cy’indirimbo n’uburyo yanditse abwira umuntu agira ati ’’Ni urukundo bisa no kubwira umuntu ibintu yagukoreye mu rukundo ukanyurwa.’’


Mi Casa ni indirimbo imara iminota 4 n’amasegonda 31, iryoheye amatwi kuva ku isegonda rya mbere utangiye kuyumva kugeza ku rya nyuma ndetse no mu buryo bw’amashusho yafatanywe ubuhanga ku buryo udahaga kuyireba no kuyumva. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element, itunganywa na Bob pro naho amashusho afatwa ndetse anatunganywa na Bagenzi Bernard umwe mu bahanga bamenyereweho gutunganya no gufata amashusho meza.

         KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MI CASA YA CHRISTOPHER








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND