RFL
Kigali

Isezerano Miss Fiona yahaye Nkusi Arthur bakoze ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2021 9:05
0


Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015, yabwiye Umunyamakuru Nkusi Arthur bakoze ubukwe ko ari umuntu udasanzwe mu buzima bwe, amusezeranya kuzakomeza kumukunda no kumwubaha.



Tariki 14 Kanama 2021, Umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur yakoze ubukwe na Miss Fiona Muthoni biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Bwabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Bwitabiriwe n’abantu batari benshi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, barimo abo mu miryango yabo n’inshuti zabo za hafi.

Iminsi ine yari ishize nta muntu uraca iryera ifoto y’abageni kugeza ubwo mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, Nkusi Arthur na Miss Fiona basohoye amafoto ya mbere y’ubukwe bwabo.

Mu magambo macye Nkusi Arthur yanditse kuri konti ye ya Instagram, yagize ati “Ku wa 18 Kanama 2021, urugendo rushya rwatangiye. Warakoze ku mpitamo rukundo rwanjye.”

Uyu munyarwenya yabwiye umugore ko yiteguye kumarana nawe iminsi yose y’ubuzima bwe. Ashimangira ko ari umugabo wishimye.

Miss Fiona nawe yifashishije konti ye ya Instagram yavuze ko imyaka itandatu ishize ari mu rukundo na Nkusi Arthur, amubwira ko ari umuntu udasanzwe kuri we utuma buri kintu kigira igisobanuro.

Mu butumwa bwe ati “Sinshobora kwibaza ku myaka itandatu itambutse iyo nza kuba ntagufite. Uri umwihariko kuri njye. Utuma buri kimwe cyose kigira igisobanuro. Ubwo dutangiye ubuzima bwacu hanwe, nkusezeranyije ku kurakaza, ku gukunda, ku kubaha no ku kwitaho. Cyakora ku kurakaza bizaba ari byiza.”

Nkusi Arthur warushinze na Miss Fiona, ni we utegura ibitaramo by'urwenya bitandukanye birimo Seka Live Fest n’ibindi, akaba n’umushyushyarugamba mu birori n’ibitaramo bitandukanye.

Asanzwe ari n’umujyanama w’umuvandimwe Sintex uherutse gusohora indirimbo yise ‘Karitsiye’. Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru birimo na Kiss Fm akorera muri iki gihe.

Miss Fiona wakoze ubukwe n’umukunzi we Nkusi Arthur ni Umunyamakuru wa Televiziyo ya CNBC Africa; yabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015 n’igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Miss Fiona yabwiye Nkusi Arthur ko azahanira gukomeza kumuha ibyishimo bisendereye Nkusi Arthur yashimye Miss Fiona wamuhisemo akemera kubana nawe by’iteka- Aha yari imbere y’ababyeyi be Miss Fiona yavuze ko imyaka itandatu yari ishize anyotewe no kuba iruhande rwa Nkusir Arthur Nkusi Arthur na Miss Fiona bambikanye impeta y’urudashira…. Tariki 14 Kanama 2021, umunsi ukomeye mu buzima bwa Nkusi na Fiona Miss Fiona yagaragaje impeta y’urukundo yambitswe na Nkusi Arthur, ku kiyaga cya Kivu Umunyamideli Zahra ari mu batashye ubukwe bwa Miss Fiona na Arthur

Ibyishimo kuri Miss Fiona asanganira umukunzi we bari bamaze imyaka itandatu mu rukundo Uhereye imbere: Umukinnyi wa filime Mazimpaka Kennedy [wambaye amataratara y’ibara ry’umukara] Se wa Arthu Nkusi; Kagame Peter [wambaye amatarata uhagaze] Umugabo w’Umunyamakuru Sandrine Isheja n’umuhanzi Uncle Austin wambaye ishati y’ibara ry’umukara Ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bwitabirwa n’abo mu miryango n’inshuti zabo za hafi

Miss Fiona ku munsi w'ubukwe bweAbantu batandukanye barimo ibyamamare bifurije Nkusi Arthur na Miss Fiona kurushinga rugakomera

AMAFOTO: Rwanda_Nziza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND