Fiona Muthoni wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015, yabwiye Umunyamakuru Nkusi Arthur bakoze ubukwe ko ari umuntu udasanzwe mu buzima bwe, amusezeranya kuzakomeza kumukunda no kumwubaha.
Tariki 14 Kanama 2021, Umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur yakoze ubukwe na Miss Fiona Muthoni biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
Bwabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Bwitabiriwe n’abantu batari benshi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, barimo abo mu miryango yabo n’inshuti zabo za hafi.
Iminsi ine yari ishize nta muntu uraca iryera ifoto y’abageni kugeza ubwo mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, Nkusi Arthur na Miss Fiona basohoye amafoto ya mbere y’ubukwe bwabo.
Mu magambo macye Nkusi Arthur yanditse kuri konti ye ya Instagram, yagize ati “Ku wa 18 Kanama 2021, urugendo rushya rwatangiye. Warakoze ku mpitamo rukundo rwanjye.”
Uyu munyarwenya yabwiye umugore ko yiteguye kumarana nawe iminsi yose y’ubuzima bwe. Ashimangira ko ari umugabo wishimye.
Miss Fiona nawe yifashishije konti ye ya
Instagram yavuze ko imyaka itandatu ishize ari mu rukundo na Nkusi Arthur,
amubwira ko ari umuntu udasanzwe kuri we utuma buri kintu kigira igisobanuro.
Mu butumwa bwe ati “Sinshobora kwibaza ku myaka itandatu itambutse iyo nza kuba ntagufite. Uri umwihariko kuri njye. Utuma buri kimwe cyose kigira igisobanuro. Ubwo dutangiye ubuzima bwacu hanwe, nkusezeranyije ku kurakaza, ku gukunda, ku kubaha no ku kwitaho. Cyakora ku kurakaza bizaba ari byiza.”
Nkusi Arthur warushinze na Miss Fiona, ni we utegura ibitaramo by'urwenya bitandukanye birimo Seka Live Fest n’ibindi, akaba n’umushyushyarugamba mu birori n’ibitaramo bitandukanye.
Asanzwe ari n’umujyanama w’umuvandimwe Sintex uherutse gusohora indirimbo yise ‘Karitsiye’. Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru birimo na Kiss Fm akorera muri iki gihe.
Miss Fiona wakoze ubukwe n’umukunzi we Nkusi Arthur ni Umunyamakuru wa Televiziyo ya CNBC Africa; yabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015 n’igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.
Miss Fiona yabwiye Nkusi Arthur ko
azahanira gukomeza kumuha ibyishimo bisendereye
Nkusi Arthur yashimye Miss Fiona
wamuhisemo akemera kubana nawe by’iteka- Aha yari imbere y’ababyeyi be
Miss Fiona yavuze ko imyaka itandatu
yari ishize anyotewe no kuba iruhande rwa Nkusir Arthur
Nkusi Arthur na Miss Fiona bambikanye
impeta y’urudashira….
Tariki 14 Kanama 2021, umunsi ukomeye
mu buzima bwa Nkusi na Fiona
Miss Fiona yagaragaje impeta y’urukundo
yambitswe na Nkusi Arthur, ku kiyaga cya Kivu
Umunyamideli Zahra ari mu batashye
ubukwe bwa Miss Fiona na Arthur
Ibyishimo kuri Miss Fiona asanganira umukunzi we bari bamaze imyaka itandatu mu rukundo Uhereye imbere: Umukinnyi wa filime Mazimpaka Kennedy [wambaye amataratara y’ibara ry’umukara] Se wa Arthu Nkusi; Kagame Peter [wambaye amatarata uhagaze] Umugabo w’Umunyamakuru Sandrine Isheja n’umuhanzi Uncle Austin wambaye ishati y’ibara ry’umukara Ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bwitabirwa n’abo mu miryango n’inshuti zabo za hafi
Miss Fiona ku munsi w'ubukwe bweAbantu batandukanye barimo ibyamamare bifurije Nkusi Arthur na Miss Fiona kurushinga rugakomera
AMAFOTO: Rwanda_Nziza
TANGA IGITECYEREZO