Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayirangijemo 1406, mu birori bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri basoje amasomo mu 2020 n’abasoje amasomo yabo mu 2021 uzabera muri Kigali Serena Hotel, kuri uyu wa 19 Kanama 2021.
Ni ku nshuro ya munani, iyi Kaminuza igiye gushyira ku isoko abanyeshuri bayirangijemo. Kuri iyi nshuro, yakoresheje miliyoni 6 Frw igurira internet abanyeshuri kugira ngo bazakurikirane uyu muhango.
Buri munyeshuri yafashwe amafoto n’amashusho azerekanwa mu muhango. Uzitabirwa na 200 bahagarariye abandi barimo, abazahembwa bahize abandi n’abanyamahanga bayirangijemo.
Abazahabwa impamyabumenyi barimo abasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), abazahabwa impamyabumenyi mu gihe cy’umwaka n’igice na Diploma y’imyaka ibiri (A1).
Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu, Prof.Dr. Kabera Callixte, Ph. D Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Rwanda muri Werurwe 2020, muri Gicurasi 2020 bitegura gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bari basoje amasomo, bituma basubika uwo muhango.
Avuga ko byasabye ko bategereza kugira ngo bazakore uyu muhango bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuyobozi w’iyi Kaminuza yavuze ko ubushakashatsi baherukaga gukora mbere ya Covid-19 bugaragara ko 85% by’abarangiza amasomo yabo babona akazi.
Akomeza ati “Amakuru dufite ni amakuru ya mbere ya Covid-19 nabyo bigiye bitandukana. Iyo ufashe abiga ‘Degree Program’ muri aya mashami yose usanga abarenga 85% baba bafite akazi. Iyo ni imibare ya mbere ya Covid-19.”
“Naho abiga muri gahunda y’Imyuga n’Ubumenyingiro barengaho gato 95% baba bafite akazi bakora.”
Yavuze ko uretse ababona akazi, mu 2018 UTB yari ifite abanyeshuri 46 bashinze kompanyi bikorera ku giti cyabo. Avuga ko muri kompanyi 10 zikomeye mu Rwanda harimo ebyiri z’abanyeshuri bize muri UTB.
Avuga ko imyigishirize yo muri iyi Kaminuza, ariyo ituma umunyeshuri asoza amasomo ye azi neza kwiyandikira umushinga ubyara inyungu kandi akanawubonera abaterankunga.
Uyu muyobozi yavuze ko ubukerarugendo ari kimwe mu byakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko ko ashingiye ku ngamba ziri gufatwa bafite icyizere cy’uko abanyeshuri babo bazaba mu ba mbere bazahabwa akazi ku isoko ry’umurimo.
Ati “Uko ubukungu bugenda bwisubiranya butezwa imbere, izi ngamba zo guhashya icyorezo zishyirwa mu bikorwa turizera y’uko na none abanyeshuri bacu bazaba mu ba mbere bazabona akazi ugereranyije n’izindi ‘sector’ cyane cyane ko ari imwe muri ‘sector’ Leta y’u Rwanda yagiye itera inkunga no muri iki gihe cya Covid-19.”
Mu Ishami ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo no muri ‘Vocation Traing Program’ abakobwa basoje amasomo barangana na 62% naho abahungu ni 38%.
Mu ishami rya Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi harangije abakobwa 28% naho 72% ni abahangu.
Kaminuza ya UTB yatangiye mu 2006 itangira itanga amasomo y’igihe gito yamaraga igihe cy’umwaka, ikanatanga amahugurwa nk’ay’icyumweru kimwe.
Mu 2007, yakoze ubushakashatsi ireba niba ishobora gufungura Kaminuza, bugaragaza ko hakenewe Kaminuza yigisha abantu uburyo bakira abantu, abashinzwe kureberera ibigo n’ibindi.
Mu 2008, ni bwo UTB yemewe nka Kaminuza itangira itanga amasomo ajyanye n’Ubukerarugendo, ndetse mu 2009 hiyongeremo amasomo ajyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga n’andi masomo afasha Igihugu kubona abakozi bakora mu kibuga cy’indege n’ibindi bifitanye isano.
Mu 2008, iyi Kaminuza yatangiranye abanyeshuri 450, uko imyaka ishira bagenda biyongera. Bituma muri Mutarama 2010, bafungura irindi shami muri Rubavu.
Mu kwiyubakwa kwa Kaminuza mu ireme ry’uburezi, abarimu, abanyeshuri n’ibindi, UTB yubatse inyubako yayo muri Rubavu ndetse mu minsi iri imbere iyi Kaminuza izataha ku mugaragaro inyubako yayo muri Kigali izajya yigishirizamo.
Inyubako ya Rubavu yuzuye itwaye arenga miliyari 1,800 Frw naho iya Kigali yuzuye itwaye miliyari 3 Frw.
UTB ifitanye imikoranire na Kaminuza zo mu Rwanda, izo mu mahanga, ibigo bikomeye ku Isi n’abandi. Iyi Kaminuza imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 5000, kandi ngo bose ku isoko bitwara neza.
Prof.Dr. Kabera Callixte, Ph. D Umuyobozi wa Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) yavuze ko bafite icyizere cy’uko abanyeshuri 1406 bagiye guha impamyabumenyi bazaba aba mbere bazabona akazi ku isoko ry’umurimo Uhereye iburyo: Dr Liliane Umutesi Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UTB, Prof.Dr. Kabera Callixte, Ph. D Umuyobozi wa Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), Jean Bosco Rurangirwa Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri UTBRugamba Egide Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Kaminuza ya UTB i Rubavu yigisha iby’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi
TANGA IGITECYEREZO