Bagenzi Bernard yizihije isabukuru y’amavuko maze Riderman afata umwanya amuvuga ibigwi anamushima uruhare yagize mu gutera imbere kwe, Muyoboke Alex abiha umugisha agaragaza ko igikorwa cy’uyu muraperi ari ubupfura.
Riderman yinjira mu muziki, yatangiye kwamamara ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers ryabiciye biracika, mu
mazamuka y’injyana za kizungu mu Rwanda zirimo n’iya Hip Hop akora kugera n’ubu.
Igihe cyaje kugera mu mwaka
wa 2007 baza gutandukana, nyamara Bagenzi Bernard yamubaye hafi muri ibyo bihe
bikomeye, atuma yongera kwigirira icyizere cyo gukomeza nk’umuhanzi wigenga.
Ubu rero, uyu mugabo amenyerewe
mu gutunganya umuziki ndetse no kurera impano z’abahanzi akabagira inama, dore
ko kugeza ubu amaze kugira benshi bari mu biganza cyangwa babinyuzemo kandi
bakomeye mu muziki nyarwanda.
Uyu
muhanzi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki
19 Kanama 2021, ku munsi w’amavuko wa Bagenzi Bernard.
Rideman
abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: “Amashimwe menshi cyane
ku ruhare rwawe mu kubaka muzika Nyarwanda. Sinzibagirwa mva muri UTP Soldiers
nkumva ko byose birangiye, ukamfasha gukora ‘Turi muri Party’ na ‘Ntagukwiye’.
Ikirenze ibyo kandi, ni ukuntu wakomeje kunshyigikira ungaragariza ko nshoboye
nkwiye kwigirira icyizere, mu gihe njye numvaga ndi gupacapaca.”
“Turi
Muri Party” ni imwe mu ndirimbo za Riderman zamufashije kwigwizaho abakunzi
benshi cyane mu myaka yo hambere. Muyoboke Alex akimara kubona ubutumwa bwa
Riderman, yagaragaje ko igikorwa cyo kuzirikana uwakugiriye neza ari ubutwari.
Agira ati: “Uwibuka
akazirikana ineza yagiriwe akabishimira azagororerwa. Riderman ibyo uvuga
ndabizi neza nari mpari. Bagenzi warakoze cyane kandi na n’ubu uracyakorera
uruganda rw’umuziki.” Bagenzi nawe adatinze yagize ati: “Muvandimwe
wanjye Riderman, uri incuti nziza uretse ko twatangiranye mu muziki, ariko uri
n’incuti nziza idahinduka, urakoze cyane ibi bivuze byinshi.”
Bagenzi Bernard mbere
yatunganyaga indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse ashinga inzu ifasha abahanzi
batandukanye barimo Khizz, Active, Khalfan, Davis D, Kevin Kade, Danny Nanone
n’abandi benshi.
Bagenzi
Bernard kandi ni umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho bari mu Rwanda,
indirimbo amaze gukora ni nyinshi cyane.
TANGA IGITECYEREZO