Ni amafoto
yahererekanyijwe biratinda. Bamwe bamubwira kurushinga rugakomera, abandi
bavuga ko badashobora kwemera ko Rocky umaze igihe akangurira abantu kudakora
ubukwe, we yaba yabukoze.
Uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yateye indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe. Ifoto imwe yashyize kuri konti ye ya Instagram, yagize ati “Imana ni nziza " arenzaho emoji y’umutima n’impeta.
Amwe mu mafoto amugaragaza ashagawe n’inshuti ze zirimo Junior Giti, Kadafi Pro, Papa Cyangwe aho yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Ishimwe Carmene usanzwe ari umukinnyi wa filime.
Bamwe bavuze ko Rocky atakoze ubukwe, ahubwo ko ari ibizagaragara mu ndirimbo umuhanzi abereye umujyanama Papa Cyangwe yakoranye na Social Mula. Gusa, mu mafoto n’amashusho yasohotse nta hantu na hamwe Social Mula agaragara.
Abarimo umuhanzi Muchoma ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuze ko bataremera ko Rocky yakoze ubukwe.
Uyu muhanzi we yemeye gutwerera Rocky
mu gihe cyose yaba yakoze ubukwe mu rwego rwo kumufasha kwita ku rugo.
Ati “Njyewe ndarahiye ndatanga $ 5000.00 [Arangana na miliyoni 5 Frw] mu izina ry’Imana, mu rwego yo kumushigikira, niba Rocky yakoze ubukwe bya nyabyo."
Muchoma yabwiye INYARWANDA, ko atari mu gihiriri cy’abantu bemeza ko Rocky yakoze ubukwe. Kuko nta nteguza y’ubukwe ‘invitation’ yigeze abona icaracara.
Ikindi uyu muhanzi ashingiraho ni ukuba uyu mukobwa bivugwa ko yarushinze na Rocky nta hantu na hamwe yigeze agaragaza ko yakoze ubukwe.
Umuraperi Riderman yabwiye Rocky ko nta gahunda y’ubukwe ari ugutegereza mu Ijuru kuko mu Isi ubukwe bwo bwakozwe.
Ati "...Ubwo nta gikwe tuzayiririmba tugeze mu ijuru kuko ku isi igikwe ni ngombwa ". Rocky yasubije Riderman agira ati “Umugore mwiza umuhabwa n’Imana muvandi."
Uwitwa Marie Josse yavuze ko ataremera ko Rocky yakoze ubukwe, avuga ko yizera neza ko ari ‘ugutwika’. Obed Francis 250 we yavuze ko Rocky yabashutse bagatandukana n’abakunzi babo mu gihe we yakomeje gukundana n’umukunzi we.
Ni mu gihe Sharpteefsheep-godin yabwiye Rocky ko azi kwamamaza, yiteguye kuzareba 'Publicite' yakoreshejemo amafoto n'amashusho n'uyu mukobwa.
Ishimwe Carmene yabyungukiyemo! Konti ye ya Instagram yakurikiwe n’abantu barenga ibihumbi bine mu gihe kitageze ku munsi, kuko amafoto ye ari kumwe na Rocky yasohotse afite ibihumbi bitandatu bimukurikira.
Rocky ari mu bantu bakurikirwa cyane
n’urubyiruko, ku buryo imvugo yose ahanze icengera mu gihe gito. Yabaye ‘Parrain’ wa Producer
Knoxbeat.
Amashusho yasohoye bari mu mudoka imwe, yavuze ko atazadohoka kuri gahunda yihaye yo kudakora ubukwe.
Nko muri filime akora, hari aho yumvikana yita ‘imbwa’ umusore utereye ivi umukobwa, akavuga ko amavi ari ayo gupfukama umuntu asenga Imana gusa.
Muchoma
uherutse gusohora indirimbo ‘Maliza’ yakoranye na B-Threy yemeye
gutwerera miliyoni 5 Frw mu gihe cyose yasanga Rocky yakoze ubukwe
Rocky ni
umwe mu bantu bakurikirwa cyane n’urubyiruko
Rocky yasembuye
ibitekerezo bya benshi, ubwo yashyiraga ifoto kuri Instagram ari kumwe n’uyu
mukobwa maze akandika agira ati ‘Imana ni nziza’
Papa Cyangwe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo na Social Mula-Aha yari kumwe na gafotozi Kadafi Pro

Umukinnyi wa filime Ishimwe
Carmene ari gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ze

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MALIZA’ YA MUCHOMA NA B-THREY