Muchoma yashyiriyeho miliyoni 5 Frw Rocky wateje ururondogoro

Imyidagaduro - 18/08/2021 9:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Muchoma yashyiriyeho miliyoni 5 Frw Rocky wateje ururondogoro

Kuva mu ijoro ryo ku Mbere tariki 16 Kanama 2021, abakoresha imbuga nkoranyambaga basamiye hejuru amafoto ya Uwizeyimana Marc wamamaye cyane nka Rocky Kirabiranya mu gusobanura filime amugaragaza yakoze ubukwe.

Ni amafoto yahererekanyijwe biratinda. Bamwe bamubwira kurushinga rugakomera, abandi bavuga ko badashobora kwemera ko Rocky umaze igihe akangurira abantu kudakora ubukwe, we yaba yabukoze.

Uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yateye indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe. Ifoto imwe yashyize kuri konti ye ya Instagram, yagize ati “Imana ni nziza " arenzaho emoji y’umutima n’impeta.

Amwe mu mafoto amugaragaza ashagawe n’inshuti ze zirimo Junior Giti, Kadafi Pro, Papa Cyangwe aho yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Ishimwe Carmene usanzwe ari umukinnyi wa filime.

Bamwe bavuze ko Rocky atakoze ubukwe, ahubwo ko ari ibizagaragara mu ndirimbo umuhanzi abereye umujyanama Papa Cyangwe yakoranye na Social Mula. Gusa, mu mafoto n’amashusho yasohotse nta hantu na hamwe Social Mula agaragara.

Abarimo umuhanzi Muchoma ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuze ko bataremera ko Rocky yakoze ubukwe.

Uyu muhanzi we yemeye gutwerera Rocky mu gihe cyose yaba yakoze ubukwe mu rwego rwo kumufasha kwita ku rugo.

Ati “Njyewe ndarahiye ndatanga $ 5000.00 [Arangana na miliyoni 5 Frw] mu izina ry’Imana, mu rwego yo kumushigikira, niba Rocky yakoze ubukwe bya nyabyo."

Muchoma yabwiye INYARWANDA, ko atari mu gihiriri cy’abantu bemeza ko Rocky yakoze ubukwe. Kuko nta nteguza y’ubukwe ‘invitation’ yigeze abona icaracara.

Ikindi uyu muhanzi ashingiraho ni ukuba uyu mukobwa bivugwa ko yarushinze na Rocky nta hantu na hamwe yigeze agaragaza ko yakoze ubukwe.

Umuraperi Riderman yabwiye Rocky ko nta gahunda y’ubukwe ari ugutegereza mu Ijuru kuko mu Isi ubukwe bwo bwakozwe.

Ati "...Ubwo nta gikwe tuzayiririmba tugeze mu ijuru kuko ku isi igikwe ni ngombwa ". Rocky yasubije Riderman agira ati “Umugore mwiza umuhabwa n’Imana muvandi."

Uwitwa Marie Josse yavuze ko ataremera ko Rocky yakoze ubukwe, avuga ko yizera neza ko ari ‘ugutwika’. Obed Francis 250 we yavuze ko Rocky yabashutse bagatandukana n’abakunzi babo mu gihe we yakomeje gukundana n’umukunzi we.

Ni mu gihe Sharpteefsheep-godin yabwiye Rocky ko azi kwamamaza, yiteguye kuzareba 'Publicite' yakoreshejemo amafoto n'amashusho n'uyu mukobwa.

Ishimwe Carmene yabyungukiyemo! Konti ye ya Instagram yakurikiwe n’abantu barenga ibihumbi bine mu gihe kitageze ku munsi, kuko amafoto ye ari kumwe na Rocky yasohotse afite ibihumbi bitandatu bimukurikira.

Rocky ari mu bantu bakurikirwa cyane n’urubyiruko, ku buryo imvugo yose ahanze icengera mu gihe gito. Yabaye ‘Parrain’ wa Producer Knoxbeat.

Amashusho yasohoye bari mu mudoka imwe, yavuze ko atazadohoka kuri gahunda yihaye yo kudakora ubukwe.

Nko muri filime akora, hari aho yumvikana yita ‘imbwa’ umusore utereye ivi umukobwa, akavuga ko amavi ari ayo gupfukama umuntu asenga Imana gusa.

Muchoma uherutse gusohora indirimbo ‘Maliza’ yakoranye na B-Threy yemeye gutwerera miliyoni 5 Frw mu gihe cyose yasanga Rocky yakoze ubukweRocky ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane n’urubyirukoRocky yasembuye ibitekerezo bya benshi, ubwo yashyiraga ifoto kuri Instagram ari kumwe n’uyu mukobwa maze akandika agira ati ‘Imana ni nziza’

Papa Cyangwe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo na Social Mula-Aha yari kumwe na gafotozi Kadafi Pro

Umukinnyi wa filime Ishimwe Carmene ari gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ze

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MALIZA’ YA MUCHOMA NA B-THREY

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...